Gicumbi: Ikorwa ry’umuhanda ryatumye abatuye Umujyi wa Byumba babura amazi n’umuriro
Ikorwa ry’umuhanda uherereye mu gace k’Umujyi wa Byumba kitwa Gashirwe ryatumye insinga z’amashanyarazi zari mu butaka hamwe n’ibitembo bijyana amazi byangirika maze umuriro n’amazi birabura.
Abatuye agace ka Ruyaga, Gashirwe ndetse no mu Mujyi rwagati bose bavugaga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo kuko bamaze iminsi 2 yose nta muriro n’amazi bari kubona, ubuzima bwabo busa n’ubwahagaze.
Nkurunziza Norbert yavugaga ko ibura ry’umuriro ryabateje ibibazo byo kudakora akazi kabo neza.

Ibi kandi byanemejwe na Musabyemariya Agnes wagize ati “Twabaho gute se ubona nta mazi, nta muriro, ubu rwose ubuyobozi bwadufasha tukabona amazi”.
Ku wa 12 Gicurasi 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangarije Kigali Today ko iki kibazo cyatewe n’imashini nini zikora umuhanda zagiye ziwucukura bituma insinga z’amashanyarazi zicika ndetse n’impombo z’amazi ziturika.
Kagenzi Stanislas, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yavugaga ko nta bundi buryo byari gukorwamo ku buryo bitangirika.

Gusa yemezaga ko Akarere ka Gicumbi kagiye kureba uburyo gasana izi nsinga n’impombo z’amazi maze bongere bahe abaturage amazi n’amashanyarazi mu buryo bwihuse.
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Gicurasi 2015, abaturage babashije kubona amashanyarazi ariko amazi yo ntarongera kubageraho kugeza ubwo twandika iyi nkuru.
Kagenzi atanga icyizere ko iki kibazo kizaba cyakemutse mu cyumweru kimwe.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|