Gicumbi: Ibyo Kagame yabagejejeho ngo ni byo byatumye batora Itegeko Nshinga

Bamwe mu baturage bo Karere ka Gicumbi baravuga ko ibyo Perezida Kagame yabagejejeho ari byo byatumye bazindukira muri Referandumu kugira ngo azakomeze kubayobora.

I saa moya z’igitondo kuri site y’Akagari ka Gacurabwenge amatora yari atangiye. Abaturage bavugaga ko bishimiye amahirwe bahawe yo kwemerera Perezida Kagame gukomeza kubayobora.

Abaturage bitoreraga mu bwisanzure.
Abaturage bitoreraga mu bwisanzure.

Uwitwa Ntihabose Donatien, by’umwihariko, yavuze ko bishimiye kuzagerana na we muri 2020 kuko ngo hari byinshi bakimutezeho muri icyo cyerekezo.

Yagize ai “Amahirwe dufite ni uko hari ibindi bikorwa byinshi kandi byiza tuzagezwaho na Perezida Paul Kagame muri manda agiye kongera kutuyobora. Mu cyerekezo 2020 u Rwanda ruzaba rwaramaze guhinduka paradizo”.

Abishingira ku kuba mu myaka 21 u Rwanda rumaze rwiboheye hari ibikorwa by’iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho byose babikesha imiyoborere myiza.

Yatanze urugero ku bikorwa birimo birimo amashanyarazi, amazi meza, amavuriro, amashuri yazanye n’uburezi budaheza kuri bose, gahunda ya “Gira inka”, ubwisungane mu kwivuza n’ umutekano usesuye ku Banyarwanda.

Abakorerabushake ba Komisiyo y'Amatora barahira.
Abakorerabushake ba Komisiyo y’Amatora barahira.

Mukakarisa Consolée, we avuga ko kubona mahirwe yo gutora Itegeko nshinga rivuguruwe ari inzira imwe Abanyarwanda babonye yo gukomeza kugera ku byiza Kagame azabakorera.

Ashima uburyo haje gahunda yo kwigisha abakuze gusoma no kwandika ugasanga bifashije umuntu kujijuka akabasha gukora ibikorwa by’ubucuruzi agatera imbere, yagize ati “Twebwe twizeye n’ibinid bikorwa byinshi kandi byiza azatugezaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, asanga igikorwa nk’iki gishimishije ku mpande zombi kuko abaturage ubwabo ari bo bisabiye kongera kuyoborwa na Perezida Kagame.

Ati “ Kuvugurura Itegeko Nshinga ni ubusabe bw’abaturage, amahirwe rero turayabonye ni yo mpamvu twabukereye.”

Mu Karere ka Gicumbi, amatora yabereye mu byumba 111 hakaba hagombaga gutora abagera ku bihumbi 294 na 934.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka