Gicumbi: Hagaragajwe ko ikiruhuko ababyeyi bahabwa cyo kubyara gituma batanoza umurimo neza
Mu kwizihiza umunsi wahariwe umurimo, abakozi ba Leta bakorera mu karere ka Gicumbi bagaragaje ko ikiruhuko gihabwa ababyeyi babyaye kingana n’ukwezi n’igice gituma batanoza neza umurimo kuko ngo usanga baba bagifite intege nke bityo bigatuma badakora akazi neza nk’uko bikwiye.
Umurerwa Ernestine yavuze ko ukwezi n’igice biba bidahagije ku babyeyi babyaye kuko usanga abenshi baba batarakomera umugongo kandi ko umwana aba atarageza igihe cyo gusigara wenyine.
Yagize ati “rwose umuntu ntabwo aba yari bwakomere ikindi usanga n’umwana ahazaharira kumusigira umukozi, kuri ya saha rero duhabwa yo kujya konsa hari igihe bidakunda kubera ko hari igihe usanga umuntu akorera kure yaho atuye.”
Ikindi nanone guhembwa 20% by’umushahara ku mubyeyi ushaka ikiruhuko rirenze ukwezi n’igice nabyo biragora kuko usanga amafaranga ariyo abafasha mu buzima bwa buri munsi.

Ibi kandi byashimangiwe n’umukozi ushinzwe umurimo mu karere ka Gicumbi, Karanganwa Bosco, aho yagaragaje ko ababyeyi babyaye usanga bakora badatuje kubera umwana muto baba basize mu rugo ndetse nabo ubwabo ukabona mu kwezi n’igice baba bahawe biba bigaragara ko bataratora imbaraga.
Ibi ngo biba imbogamizi zo kunoza umurimo neza kuko aho yagombaga gukora ijana ku ijana usanga hari ibyo yishe kandi bidatururtse ku bushake bwe.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre ,nawe asanga ukwezi n’igice bihabwa umubyeyi bikiri imbogamizi ariko kuba biri mu itegeko nta bushobozi bwo kubihindura akarere gafite ngo bazakomeza gukora ubuvugizi no kugaragaza izo mbogamizi maze abatoye iryo tegeko bongere barisuzume kugirango umurimo urusheho kunozwa.
Mu mategeko ya Leta y’u Rwanda agenga abakozi biteganyijwe ko umubyeyi wabyaye ahabwa ikiruhuko cy’ukwezi n’igice, nyuma akajya agenerwa isaha 1 yo kujya konsa, ariko ku mubyeyi ushaka ikiruhuko cy’amezi 3 biteganyijwe ko ahembwa 20% y’umushara we benshi rero bakaba bahitamo gusubira mu kazi nyuma y’ukwezi kumwe n’igice kugirango ahembwe umushara we wose.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|