Gicumbi: Gitifu w’umurenge afunzwe akekwaho kwigwizaho umutungo wa Leta
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha Ndejeje Pascal ari mu maboko ya polisi ikorera mu karere ka Gicumbi, akekwaho ibyaha byo kugurisha isambu y’abasigajwe inyuma n’amateka akagurisha n’ishyamba rya leta mu nyungu ze.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu CIP Hakizimana Andre, avuga ko uyu muyobozi akurikiranyweho ibyaha yakoze igihe yari umuyobozi mu murenge wa Miyove no mu murenge wa Kaniga.

Mu 2006 ubwo yayoboraga umurenge wa Miyove yafashe isambu yari yaguriwe abasigajwe inyuma n’amateka ayituzamo abandi bantu, ariko abo yayitujemo bakagenda bamuha amafaranga bitewe n’ingano y’ikibanza yabaga yabahaye.
Ubwo yayoboraga umurenge wa Kaniga nabwo yafashe umuturage amusaba aho bubaka ubwiherero bwa SACCO maze amuguranira ishyamba rya leta.
Umuvugizi avuga ko ayo makosa yose yayakoze mu myaka itandukanye gusa ko bakomeje kuyakoraho iperereza kugeza bamutaye muri yombi.
Ndejeje Pascal yatawe muri yombi tariki 1 Kamena 2015, ubu ategereje kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo akurikiranyweho ibyaha aregwa.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Pascal, agira n ingeso yo kurya wenyine.
Ndejeje Pascal yakoze neza rwose gushyiramo abandi bantu n’ukugirango baturane n’abandi nonese kubatuza bonyine nibyo byiza!!!
uyu muyobozi mu by’ukuli isambu yayitujemo abandi baturage batali abasigajjwe inyuma n’amateka, aliko ngirango bwali ubulyo bwo kuvanga abaturage bose hato ngo bititwa ko babavanguye. ikindi kandi n’abo basngwa butaka hali aho bigulishije ubwabo, icyo nibaza,none nk’abaturage baba barahaye uyu mubozi amafaranga akabakatira ikibanza bazayasubizwa dore ko banahagalitswe kugira icyo bakora kuli ubwo butaka balibahawe.Ntibyoroshye!!
Aho ntimwumva? Kuva 2006 agenda asiga umwanda mu baturage no mu mirimo ya Leta aho kumukuraho bakamwimura gusa !!!