Gicumbi: Bizihije umunsi w’urubyiruko bamurika ibyo bagezeho

Bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiriko tariki 22 Kanama bamwe mu rubyiruko bamuritse ibyo bagezeho bashishikariza abandi kwihangira imirimo.

Ntawiganza Athanase, umwe rubyiruko rwo mu Murenge wa Shangasha rwihangiye umurimo wo gukora inkweto no gusana izangiritse, avuga ko byabakuye mu bukene ubu bakaba babasha kubona amafaranga abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Urubyiruko rwamuritse ibikorwa rwagezeho.
Urubyiruko rwamuritse ibikorwa rwagezeho.

Umuguru w’inkweto z’umuntu mukuru bazikorera amafaranga ibihumbi 5000, aho yemeza ko iyo ibihe byagenze neza bashobora gucuruza bakabona amafaranga asaga ibihumbi 100 mu kwezi.

Urundi rubyiruko rwibumbiye muri Koperative Umurava ikorera mu Murenge wa Byumba ruvuga ko kwibumbira hamwe byatumye rubasha kubona inguzanyo muri banki rwagura ibikorwa.

Bimwe mu bikorwa bakora harimo ubudozi, gukora imitako, inigi, n’ibikomo babikoze mu mpapuro.

Uru rubyiruko rwageneye urundi rubyiruko ubutumwa bwo kubereka ko gukora bituma umuntu atera imbere by’akarusho bagakora bibumbiye hamwe kuko ari bwo batizanya imbaraga bagafashanya kugera kuri byinshi bikanabafasha kubona inguzanyo muri banki.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure, asura ibikorwa urubyiruko rumaze kugeraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure, asura ibikorwa urubyiruko rumaze kugeraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yashimye ibikorwa by’indashyikirwa by’uru rubyiruko ndetse anarusaba gukomeza gukora rukiteza imbere.

Ati “ Rubyiruko ibikorwa byanyu n’indashyikirwa mu maze gutera imbere twese turabibona mukomereze aho”.

Yaboneyeho kubashishikariza kwishyira hamwe nk’urubyiruko bagaterwa inkunga binyuze muri gahunda zitandukanye Leta yabashyiriyeho zirimo gahunda ya “kora wigire” ndetse na gahunda yo gukorana n’ikigega BDF gitera inkunga urubyiruko kikanababera umwishingizi mu kubona inguzanyo muri banki ndetse ikanabafasha kwishura inguzanyo baba bahawe.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

Rubyiruko maboko yigihugu nitwongere imbaraga mu byo dukora duteza igihugu cyacu imbere

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka