Gicumbi: Barakangurirwa kwirinda ibihuha muri ibi bihe by’intambara ya Kongo

Uhagarariye Ingabo mu karere ka Gicumbi, Major Ndayizeye Egide, yakanguriye abaturage batuye ako karere kwirinda ibihuha muri ibi bihe by’intamabara iri kubera mu gihugu cya Kongo.

Mu nama y’umutekano yabaye yagiranye n’abahagarariye inzego z’ibanze tariki 22/11/2012, Major Ndayizeye Egide yasobanuriye ko batagomba kurangazwa n’ibyo amahanga ashinja u Rwanda ko rufasha inyeshyamba za M23 muri Congo ahubwo bagakomeza gukora no gufatanya n’inzego z’umutekano gukomeza kurinda umutekano w’abaturage.

Yasabye inzego z’ibanze gufasha abaturage kwitabira amarondo no gukoresha udukayi tw’abinjira n’abasohoka no kurwanya abarembetsi bacuruza kanyanga bakibumbira mu makoperative dore ko byatangiye mu murenge wa Rubaya.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama y'umutekano mu karere ka Gicumbi tariki 22/11/2012.
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama y’umutekano mu karere ka Gicumbi tariki 22/11/2012.

Umuyozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yabonyeho gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa kubigira ibyabo bakihatira gushyira mu bikorwa n’imihigo.

Aha kandi yibukije buri wese ko agomba kuba ijisho rya mugenzi we aho bazajya bahana amakuru ku bantu bazajya batahuka bavuye mu gihugu cya Kongo maze uwo muntu bikamenywa ko ari impunzi.

Ibi kandi bagomba kubishyira mu bikorwa bafasha abaturage kugira umutekano mu mitima yabo ko u Rwanda nta ruhare na ruto rufite muri iriya ntambara.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka