Gicumbi : Atejwe imbere no gukora imigati mu bijumba
Ngendahayo utuye mu Murenge wa Bwisijye abasha kwinjiza ibihumbi 30 ku munsi abikuye mu migati akora mu bijumba.
Avuga ko iki gitekerezo yakigize muri 2005 giturutse ku migozi y’ibijumba yitwa “Nyaruka” yaguze n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuhinzi, RAB< mu imurikagurisha ryaberaga i Kigali.

Amaze guhinga iyo migozi ngo yamuhaye umusaruro mwishe w’ibijumba binini na we atangira kwiga uko yabibyaza umusaruro atangira gukoramo imigati.
Uburyo akoramo iyi migati ngo afata ibijumba akabihata neza nyuma akabikatamo udupande duto duto, agasukamo vinegere kugira ngo bishiremo amakakama ndetse n’isukari.
Nyuma afata bya bijumba akabyanika byamara kuma akabishesha akavanga n’ifarini nkeya hanyuma agateka imigati.
Akomeza avuga ko bimaze kumuteza imbere kuko ubu bucuruzi abufatanyije n’umugore we Mukandayisenga Frolence akabasha gucuruza amafaranga angana n’ibihumbi 30 ku munsi ndetse rimwe na rimwe akuyarenza.
Umugati umwe awugurisha amafaranga 500 ariko arateganya gushaka imashini izajya imufasha no gukora imigati mito ku buryo uwashaka uw’amafaranga make yawubona.

Ibyo amaze kugeraho harimo kubaka inzu yo kubamo n’ubworozi bwa kijyambere, akaba anateganya kuzagura ibikorwa by’ubucuruzi bw’iyi migati akura mu bijumba.
Mu rwego rwo gushishikariza abandi baturage kwiteza imbere binyuze muri ubu bucuruzi yabahaye iyi migozi yitwa “Nyaruka” kuko yerera amezi 3 gusa kugira ngo bayihinge na bo babone umusaruro w’ibyo bijumba.
Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze urubyiruko, Rwirangira Diodore, avuga ko ibikorwa by’uyu muryango byo kwihangira imirimo babishimye ubu bakaba barabakanguriye kugana ibigo by’imari ngo bake inguzanyo bagure ubucuruzi bwabo.
Kuba babarirwa mu rubyiruko n’indi ntambwe nziza kandi bikaba inyungu kuri bo zo kubona inguzanyo mu Kigega BDF mu buryo bworoshye kimwe nk’urundi rubyiruko.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ibongerere impano nziza mufite.
NEP muri gahunda ya kora wigire nibegere, nimubabarize yewe yewe.
Aba bantu barashimishije, batewe inkunga mubitekerezo bakwaguka bakagera ku isoko mpuzamahanga, imigati mubijumba pe! Imana iguteze imbere