Gicumbi: Ambasaderi wa Australia yishimiye ko ibikorwa bateye inkunga babibyaje umusaruro
Ambasaderi wa Australia mu Rwanda, Geoff Tooth, kuri uyu wa 9/4/2014 yagiriye uruzindiko mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare rwo kureba ibikorwa biterwa inkunga n’igihugu ibinyujije mu mushinga wa World Vision.
Muhashya Aphrodis uhagarariye World Vision mu ntara y’amajyaruguru yamurikiye Ambasaderi bimwe mu byamaze gukorwa byinshi birimo gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.
Bimwe mu byagezweho harimo amahugurwa y’abaganga ndetse n’abajyanama b’ubuzima, aho hitawe kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, kwita ku mirire y’umwana, gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagore batwite no kubungabunga ubuzima bw’uruhinja rukivuka.

Uyu mushinga kandi wafashije ibigo nderabuzima kugura ibikoresho bituma baha serivisi neza ababagana harimo intebe n’ameza n’utubati, ibitanda byabugenewe by’ifashishwa mu gihe cyo kubyara n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Mu rwego rwo gufasha abajyanama b’ubuzima umushinga wateye inkunga koperative yabo aho bahawe ingurube 10 ndetse bubakirwa n’ikiraro cyazo, ubu bakaba bamaze kugera ku nka eshatu zivuye mu musaruro ingurube zatanze nazo ubwazo zikaba zikiri kororoka.
Amata izo nka zitanga ahabwa abana bafite ibibazo by’imirire mibi nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi wa koperative y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Rutare.

Ambasaderi Geoff Tooth yashimye ibimaze kugerwaho n’intambwe yatewe kuko byazamuye imibereho myiza y’abaturage irimo ubworozi bw’ingurube, n’inka ndetse no gushinga irerero ry’abana b’incuke mu rwego rwo gufasha ababyeyi guca imirire mibi, no gukora imishinga iciriritse ibavana mu bukene.
Ati “Biranshimishije cyane kubona abana bishimye baseka neza, byaduteye akanyamuneza cyane kubona abana bari barwaye bwaki ariko ubu baka baravuye muri ubwo buzima ubu bakaba bameze neza”.
Ambasaderi wa Australia kandi yashimishijwe no ku bona cyane ubumwe hagati y’abagore n’abagabo bafatanya hagati yabo kugirango bashake ibisubizo mu bibazo byabo bafite ndetse bateze imbere abana babo mu mirire no mu mibereo myiza. Yabasabye gukomeza gukoresha inkuga bahabwa bahanga udushya ko nabo bazakomeza kubatera inkunga.

Mukakarangwa Bertilide wigisha ababyeyi bafite abana muri iri rerero guteka indyo yuzuye avuga ko inkunga bahawe yabagiriye akamaro kuko muri uyu murenge wa Rutare batakirwaza indwara ziva ku mirire mibi ndetse ko abana babo baherwa muri iryo rerero uburere butandukanye banabategura kujya mu mashuri y’incuke.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas, yashimiye inkunga bahawe ariko anasaba ko ibikorwa byakwaguka bigakorerwa mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi ngo kuko ibyo bakoze bitanga umusaruro.
Umuryango wa World Vision ubu ukorera mu turere dutatu tw’intara y’Amajyarugu: Gicumbi, Gakenke na Rulindo mu bikorwa byo gutera inkunga abaturage hagamijwe kubavana mu bukene.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|