Gicumbi: Abaturage barasabwa gutangira amakuru ku gihe bakirinda impfu zitunguranye
Nyuma y’impfu zitunguranye zimaze iminsi ziboneka mu karere ka Gicumbi, inteko rusange y’ako karere yashishikarije abaturage gutangira amakuru ku gihe kugirango izo mpfu zishireho burundu.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 22/8/2013 aho inteko rusange y’akarere yari yitabiriwe n’abaturage kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere kugirango buri wese atahane amakuru nyayo ahamye ndetse anayashyire mu bikorwa.

Uhagarariye ingabo mu karere ka Gicumbi, Burera na Rulindo, Col Habyarimana Andre, yatangaje ko mu karere ka Gicumbi hakunze kuboneka impfu zitunguranye zimwe usanga zikomoka mu bugizi bwa nabi bukorwa n’itsinda ryitwa abarembetsi bavana kanyanga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho usanga bajya kuzana ibyo biyobyabwenge bitwaje intwaro bahura n’umuntu mu nzira bakamuhohotera.
Izindi mfu zagaragaye ni izikomoka ku makimbirane yo mu ngo ugasanga abaturage barabizi ariko ntibatangire amakuru ku gihe bikazarangira umwe ahitanye undi biturutse mu kuba nta makuru yatanzwe n’abaturanyi babo.
Yishimiye igikorwa cyo gutumiramo abayobozi b’imidugudu kuko amakuru menshi aturuka ku mudugudu akagera ku nzego zo hejuru igihe habaye ubufatanye hagati y’inzego zose ndetse no guhererekanya amakuru.
Col Habyarimana abona ingabo zonyine zitabishobora haramutse hatabayeho ubufatanye n’inzego z’imidugudu ndetse n’abaturage ba Gicumbi.

Ibi kandi byashimangiwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Dr Mukabaramba Alivera, aho yasanze abaturage bari bakwiye gutangira amakuru kugihe kugirango ingo zirangwamo amakimbirane zigishwe hakiri kare ndetse n’ibibazo birimo bikemurwe.
Ikindi cyafasha n’uko inzego zose zafatanya hagakorwa amarondo ku buryo n’imirambo yaboneka itoraguwe bamenya aho yaturutse kabone n’ubwo yaba yazanywe kujugunywa muri ako karere iturutse ahandi.
Abaturage nabo bitabiriye iyi nteko batangaje ko ibyo babigize ibyabo ko bagiye kwicungira umutekano ndetse bakagenzurana ubushishozi ababa bashaka guhungabanya umutekano wabo.
Biyemeje gutangira amakuru ku gihe ndetse bagafata inshingano zo gufatanya n’inzego z’umutekano gukaza amarondo no kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu cyane cyane mu karere ka Gicumbi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko mu karere ka gicumbi haragaragara imfu nyinshi zitunguranye gusa ibyo bavuga ngo abaturage ntibatanga amakuru kugihe ibyo nukubeshya nkubu mukagali ka mulindi ubuyobozi bwibanze bwatanze raporo kuri police station ya mulindi ndetse no ku ngabo zikorera mu murenge wa kaniga gusa ntacyo bagikozeho ubwo nihagira uwica undi ngo abaturage abaturage ; rukeribuga numugore we, kamari numgore we, rwaheru numugorewe, bitarabeho numugore we, rukiramakuba numugore we mubyukuri iyi miryango ifite amakimbirane akomeye kuburyo yaganisha kurupfu ubwo ngo ntibyavuzwe