Gicumbi: Abasenateri banenze uburyo mu mujyi wa Byumba harangwa n’umwanda
Itsinda ry’abasenateri rimaze iminsi 10 mu karere ka GIcumbi mu gikorwa cyo kugenzura imitangire ya serivisi muri aka karere, ryanenze bikomeye uburyo umujyi wa Byumba urangwa n’umwanda ndetse ukaba nta n’aho bamena imyanda ugira.
Kuva Tariki 17 kugeza 27/5/2015, iri tsinda ryarebaga uko serivise n’iterambere by’umuturage bihagaze. Umwanda ukaba uri mu by’ibanze byagarutsweho, aho batangaje ko ukururwa no kutagira aho umenwa hazwi nka puberi.

Senateri Gakuba Jeanne D’Arc Yabasabye gushyira za Puberi mu mujyi ku buryo umuntu wese uzajya ushaka kujugunya umwanda, azajya abona aho awushyira aho kuwujugunya hasi kuko bikurura umwanda.
Yaboneyeho no gusaba ubuyobozi gukosora amwe mu makosa basanze akorwa kugirango imibereho y’umuturage irusheho kuba myiza.

Ugeze mu mujyi wa Byumba asanganirwa n’imyanda iba yakubuwe ivanwa mu isoko ikarundwa imbere y’umuryango w’isoko bigakurura umunuko ukabije, abahakorera bagasaba ubuyobozi kwita kuri iki kibazo, nk’uko byatangajwe na Ndagijima Edouard ucururiza muri iri soko.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwijeje abasenateri kuzashyira mu bikorwa ibyo babasabye gukosora, bibanda cyane kuri gahunda zo guteza imbere umuturage nk’umuko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yabitangaje.

Yemereye aba basenateri ko bagiye gushaka izo Puberi kugirango umwanda ugaragara muri uyu mujyi ucike burundu.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese koko mu mujyi wa Gicumbi ntashyirahamwe rikoramo isuku mu by’ukuri?Biteye isoni aho abantu bakubura bagashyira imyanda ku irembo cg hejuru y’ibisenge.nonese mayor niwe uzaza kubikuraho?
Nonese imisoro abacuruza batanga yaba ishyirwa he niba nta bashinzwe gukora isuku bahari?ibi ni ngombwa ko bikosorwa byakwanga abo bireba bakibwiriza badategereje ko abasenateri baza kwirebera.