Gicumbi: Abanyeshuli ba RDF bari mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ryigisha abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (RDF Command Staff College), tariki 28/01/2013, basuye akarere ka Gicumbi mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga, gukoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse no kwikoreshwa rya biogaz.
Lt Col Wilson Ukwishaka wari ubarangaje imbere yatangaje ko abo banyeshuri bari bazinduwe no kurebera hamwe uburyo ikoranabuhanga rihagaze mu karere ka Gicumbi n’uburyo bwo gukoresha imirasire y’izuba ndetse na biogaz.
Yavuze ko abanyeshuri uko ari 14 bari baje mu bushakashatsi bw’imbitse kugirango barebe ibyo aka karere kagezeho n’inziti gafite mu ikoranabuhanga (ICT).

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Gicumbi yatangaje ko akarere kageze ku rwego rushimishije aho abanyeshuri bigira kuri laptop ndetse n’abarimu bagakoreraho ubushakashatsi bakunguka ubumenyi mu kwigisha abana barera.
Nubwo ariko hari ibyo aka karere kagezeho mu bijyanye na ICT baracyafite inzitizi kuko imwe mu mirenge y’ako karere itarageramo umuriro w’amashanyarazi ndetse bamwe bakaba bakoresha imirasire y’izuba (paneau soleil) ariko ugasanga badafite imashini zihagije mu bahakorera.

Ikindi nuko hari abaturage bataragira ubumenyi buhagije ku ikoranabuhanga kuko bafite ubumenyi buke aha hakaba hibanzwe ku bazi gusoma no kwandika batazi ururimi rw’igifaransa n’icyongereza.
Aba banyeshuri bakomereje mu murenge wa Rubaya aho bagiye gusura ikoranabuhanga rya biogaz no mu murenge wa Mukarange ahari telecentre yigisha ibantu gukoresha mudasobwa. Aba basirikare kandi basigiye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi impano y’ikirango cy’ingabo z’u Rwanda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
GICUMBI BARAVUGA IBYUBUSA NTIZATERA IMBERE NGENAGEZEYO NDUMIRWA NAGIZENGO SI MUMUJYI WA GICUMBI NAYOBYE NJYA MURI CONGO
GICUMBI SE NIBA ATARI IBANGA MUBYUKURI BABONYEMO IKI KIJYANYE N’ITERAMBERE?NTA MUHANDA NTA NZU NZIZA NTAMATARA ARIKO UBANZA GICUMBI IBA MUKATO KITERAMBERE