Gicumbi: Abana barasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa
Ubwo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yatangizaga inama z’abana zitegura Inama nkuru y’igihugu ya 10 y’abana mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 3/11/2014 yasabye ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana.
Ibi yabibasabye nyuma yo kugezwaho bimwe mu bibazo abana bagihura nabyo birimo kutajyanwa mu ishuri no kubakubita, kutabitaho babaha ibyangombwa by’ibanze ndetse bamwe mu babyeyi ntibubahirize inshingano zabo.
Umwe mu bana bitabiriye iyi nama yatangarije Minisitiri Gasinzigwa ko ise iyo atashye yasinze abahohotera akabakubita ndetse akabaraza ubusa rimwe na rimwe bakarara ku gasozi, bityo ntanabashe kwiga neza iyo byagenze gutyo.

Bimwe mu bindi bibazo Minisitiri Gasinzigwa yagejejweho n’abana ni uko hari abatajyanwa ku mashuri kandi bari mu gihe cyo kwiga n’abana bamugaye badahabwa uburenganzira ku burezi, banamusaba kubafasha guhangana n’icuruzwa ry’abana ndetse n’irindi hohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abana.
Ministiri Gasinzigwa yijeje abana bo muri aka karere ko ibibazo bafite bigiye gukemuka kuko bazabikurikirana bityo uburenganzira bw’umwana bukubahirizwa.
Minisitiri yabasobanuriye ko ariyo mpamvu habaho Inama y’abana kugira ngo bumve bimwe mu bibazo bafite maze babibakemurire.
Ati “Niyo mpamvu tuba twaje hano ngo duhure tuganire twungurane ibitekerezo kandi tumenye ibibazo mufite natwe tubafashe kubikemura”.

Minisitiri Gasinzigwa yaboneyeho gusaba abana ko batagomba kwigira indakoreka ahubwo bakumvira ababyeyi kandi igihe ababyeyi babahannye bakoze amakosa bakumva ko atari ukubahohotera.
Yanasabye ababyeyi bari baherekeje abana babo ko bakwiye kujya babaganiriza aho kubakubita cyangwa ngo bababwire amagambo abakomeretsa igihe bakoze amakosa.
Iyi nama y’abana yateguraga Inama nkuru y’igihugu ya 10 y’abana yari ifite insanganyamatsiko igira iti “imyaka 20 irashize dukomeze duteze imbere uburenganzira bw’umwana”.

Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nimba ahubwo aho uburenganzira bw’abana butubahirizwa ni kibazo kuko mu Rwanda buri muntu wese yahawe uburenganzira