Gicumbi: Abakora igihano nsimburagifungo bubakiye umuturage wasenyewe n’imvura
Imfungwa zikora igihano nsimburagifungo mu karere ka Gicumbi zubakiye umuturage wasenyewe n’imvura mu gikorwa cyo kuremera abatishoboye, mu rwego rwo kwimakaza umuco n’amahoro no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Iyi nzu icyubakwa, bayimuritse kuri uyu Gatanu tariki 16/11/2012, bamurikiye Vestine Mukatwizeyimana ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’akarere ka Gicumbi.
Mukatwizeyimana wari usanzwe yarimukiye mu kazu gato gashakaje shitingi na ko yubakiwe nk’ingoboka, yashimiye ubuyobozi bwamufashije mu gutegura umuganda wo kumwubakira dore ko ari umupfakazi kandi akaba n’umukene.

Si uyu mugore wubakiwe gusa kuko iki gikorwa cyaranzwe n’ibikorwa byo kubakira abatishoboye, aho abakora igihano nsimburagifungo bubatse amazu atatu bakagira ubusabane hagati yabo n’abaturage ubwabo.
Umuganda w’ubwiyunge wo kuremera abatishoboye wagiye uba mu tugari twose kimwe n’ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge nyuma y’umuganda, byose bigamije kwishimira intambwe ubumwe n’ubwiyunge bwagezeho mu karere ka Gicumbi.

Umurongo ngenderwaho muri iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge, wari ushingiye kuri Politiki y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, imibanire y’abaturage nyuma ya Gacaca, imbogamizi n’ubwiyunge muri gahunda zayo, abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu muri Gicumbi.
Inzego z’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, abahagaraiye intore n’abandi ko aribo shingiro yo gukomeza gushyigikira ubwiyunge muri ako Karere nabyo byagarutsweho.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|