Gicumbi: Abadepite basanze bamwe mu baturage batazi gahunda za Leta
Ubwo abadepite bamurikiraga Akarere ka Gicumbi ibyavuye mu igenzura bamazemo icyumweru babanenze kutegera abaturage mu bikorwa bibakorerwa.
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney hamwe na bagenzi be banenze cyane uburyo basanze abayobozi batandukanye mu Karere ka Gicumbi bategera abaturage ngo babakangurire gahunda za Leta ndetse babasobanurire ibibakorerwa babimenye ndetse babigiremo uruhare.

Aha bagarutse kuri gahunda ya "Twigire Muhinzi" bagaragaza uburyo bamwe mu baturage batayizi ndetse bataranayumva kubera ko batayibasobanuriwe.
Ati “ Nk’ubu abaturage ntibagombye kuba batazi gahunda ya ’Twigire Muhinzi’ n’uburyo bagomba kuyishyira mu bikorwa. Ikigaragara ni uko mutabibasobanuriye neza ngo bayumve”.
Banenze kandi n’inyubako z’ibikorwa remezo zubatse mu buryo butarambye aho usanga ba rwiyemezamirimo barazimurikiye Ubuyobozi bw’Akarere bwarangiza bukazakira kandi zidatunganye neza.
Depite Gatabazi avuga ko Ikigo Nderabuzima cya Mukarange cyubatse nabi ku buryo umukingo w’aho cyubatse ushobora kuzatenguka kigasenyuka kucyubaka bigatwara andi mafaranga menshi cyane.

Avuga kandi ko ibigega byubatse ku Kigo Nderabuzima cya Cyumba na byo batabishyizemo sima amazi akajya acamo akameneka kandi ugasanga ba rwiyemezamirimo barahawe amafaranga yose ibikowa bapatanye bitarangiye.
Aha ni ho Depite Gatabaza yahereye asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikira ibikorwa bikorerwa mu mirenge bakoreramo ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere bukabanza gusuzuma ko rwiyemezamirimo yarangije ibikorwa bapatanye bakabona kumuhemba.
Ati “Ni yo mpamvu Ubuyobozi bw’Akarere bwagombye kurekura amafaranga bwamaze gusuzuma neza ko ibikorwa bapatanye babirangije”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure, Rusiza Joseph, avuga ko kuba abadepite babagaragarije ibitaragenze neza bizabafasha kubinoza no kubikosora.

Avuga ko bagiye kwegera abaturage bakabakangurira kumenya gahunda za Leta ndetse bakagira uruhare mu bibakorerwa.
Mu by’ibanze bazitaho, ngo harimo no kugira isuku mu ngo zabo ariko na bo bakabasaba kubigira ibyabo.
Ohereza igitekerezo
|