Ghana yakuyeho viza ku Banyarwanda bahatembera
Ghana yahagaritse gusaba Abanyarwanda viza batemberera muri icyo gihugu, kugira ngo yubahirize igikorwa Leta y’u Rwanda yakoze yo gukuriraho visa Abanyafurika.
Itangazo ambasade ya Ghana i Kigali yandikiye Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’amahanga rivuga ko “Ghana yahagaritse gusaba viza Abanyarwanda bifuza gutemberera muri Ghana.”

Iyo ambasade ivuga ko yishimiye politiki y’u Rwanda y’Ububanyi n’amahanga ari na yo mpamvu Ghana yemereye Abanyarwanda kujya muri icyo gihugu badakoresheje viza.
Gukurirwaho ikoreshwa rya viza ku Banyarwanda bajya muri Ghana bije birushaho kunoza umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Gukurirwaho viza ku Banyarwanda bajya muri Ghana bibaye mu gihe abaturage b’ibihugu bitatu mu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (u Rwanda, Uganda na Kenya) bemerewe kujya muri kimwe muri ibyo bihugu bakoresheje indangamuntu.
Umwaka ushize u Rwanda ni rwo rwafashe iya mbere rukuriraho Abanyafurika baturutse mu bihugu by’Afurika impushya za viza, kuko ubu basigaye bazitererwaho bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Cprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Umubano w’u Rwanda n’amahanga ugeze ahashimishije kabisa
erega n’ibihugu by’i burayi tuzabyogoga who bukera!
twishimiye iki cyemezo kigiye gutuma ubuhahirane muri ibi bihugu bwiyongera
Iki nigikorwa cyiza cyane, bizatworohereza mu buhahirana na africa muri rusange, bityo twese bidufasha kwiteza imbere.