Gereza ya Huye yatangije ku mugaragaro uruganda rukora za muvero
Muri gereza ya Huye, kuwa 21/6/2013 hatashywe uruganda rukora amasafuriya manini azwi ku izina rya muvero. Uru ruganda barushyizeho ku nkunga ya Croix rouge mpuzamahanga (CICR).
Rwarakabije Paul, komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga uru ruganda cyahereye ku kuba amasafuriya yifashishwa mu magereza asaza vuba nyamara kandi aba yabahenze cyane.
Yagize ati “amasafuriya twifashishaga mu magereza yasazaga vuba, dutekereza kwikorera ibintu bikomeye. Ni bwo twasabye CICR kugira ngo dufatanye, uruganda turarukora. Tukabanza gukorera amagereza, noneho tukazakurikizaho abandi batwegereye ari ibigo by’amashuri, ibigo by’abapolisi ndetse n’iby’abasirikari.”

Uru ruganda rwatangiye gukora ku itariki 8/5/2013. Ubu rumaze gukora amasafuriya 14. Mugororotsi Prosper, umuyobozi wa Gereza ya Huye, avuga ko batekereza kuzakora agera kuri 70 akenewe n’amagereza, mbere yo gutangira gukora agurishwa ku bandi bantu bayakeneye.
Injeniyeri Musisi, ukuriye serivisi y’ibikorwa byinjiza amafaranga muri iyi gereza ya Huye, akaba n’umwe mu bahuguriwe gukora aya masafuriya, avuga ko yo atandukanye n’ayo bari basanzwe bifashisha akoze mu bindi byuma nka aluminiyumu, kuko yo yasazaga vuba bitewe no kutihanganira umuriro.
Ayo bakora bo ngo bifashisha ibati ryitwa inox rikomeye cyane kandi ritanagwa ingese. Mu gihe amasafuriya bifashishaga mbere yasazaga nyuma y’imyaka 3, aya yo ngo ashobora kuzajya amara imyaka 5.

Mu bahuguriwe gukora muri uru ruganda harimo abakozi bo muri gereza ya Huye ndetse n’abagororwa. Abayobozi b’iyi gereza basabwe kuzakora ku buryo uru ruganda rutazigera ruhagarara kubera ibura ry’abakozi. Ibi ngo bazabishobozwa no guhugura abandi bantu benshi, ku buryo nta mukozi wa gereza cyangwa umugororwa uzagenda adafite umusimbura wabihuguriwe.
Muri gereza ya Huye hari n’ibindi bikorwa bifatika
Twifuje kumenya impamvu gereza ya Huye ari yo yashyizwemo uru ruganda, maze Jenerari Rwarakabije asubiza agira ati « iyi gereza ya Huye isanzwemo n’ibindi bikorwa bifatika. Twanze gutatanya ibikorwa mu ntangiriro, ariko hari igihe uru ruganda rwazakorera no mu zindi gereza. »
Umuyobozi w’iyi gereza, avuga ko hari n’uruganda rukora amasabune yifashishwa mu magereza yo mu Rwanda n’ibarizo rikora ibikoresha abantu bishimira. Ngo banakora ubuhinzi bw’umuceri n’ubw’urutoki, ndetse n’ubworozi bw’inka n’ubw’amafi.
Yunzemo ati « mu musaruro duhagaze neza kandi tuzagenda tujya mbere. Turatekereza ko mu minsi iri imbere bizagenda birushaho kuba byiza».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|