Gereza ya Cyangugu irasabwa kwikemurira ikibazo cy’inyubako zishaje
Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabje, arasaba ubuyobozi bwa gereza ya Cyangugu kwicyemurira ikibazo cy’inyubako zishaje kuko abafungiye muri iyo gereza birirwa batanga amaboko hirya no hino mu bikorwa by’ubwubatsi kandi bakabigaragazamo ubuhanga.
Ibindi bibazo Rwarakabje yagejejweho ubwo yasuraga iyo gereza tariki 13/11/2012 harimo kuba nta bakozi babyigiye bafite ndetse, abagororwa bakora imirimo inyuranye ifitiye inyungu gereza batabonera igihe kimwe cya cumi bagenerwa ndetse n’amafaranga ya rasiyo y’abacungagereza nayo atabonekera igihe.
Ku kibazo cy’itinda rya kimwe cya cumi cy’abagororwa bakoze, Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza yavuze ko bagomba kukibona mu gihe cya vuba naho ku kibazo cy’abakozi batabifitiye ubushobozi yavuze ko habanje amahugurwa ariko noneho ko hagiye kubaho isaranganya ry’abakozi mu magereza buri wese agashyirwa ahajyanye n’ibyo azobereyemo.

Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza yanaganiriye n’abagororwa bamugezaho ibibazo binyuranye ariko icyatinzweho cyane ni icy’abafite amadosiye y’ibyaha baregwa ariko bakaba bamaze igihe kirekire bataburanishwa. Komiseri mukuru Rwarakabije yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ko kirimo gukurikiranwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, wari uherekejwe Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza mu ruzinduko rwe yavuze ko gereza ya Cyangugu ifatwa nk’umurenge wa 19 mu mirenge 18 akarere ka Rusizi gafite ngo kuko ibikorwa byayo bigira uruhare runini mu iterambere ry’aka karere.
Nyuma yo gusura Gereza nkuru ya Cyangugu, Komiseri mukuru Paul Rwarakabije yanasuye ingando ya TIG iri mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mururu, ahatunganyirizwa amabuye ya akoreshwa mu kubaka imihanda ndetse n’akoreshwa mu bwubatsi.
Rwarakabije yashimye umusaruro abakora TIG barimo gutanga aho kuva mu kwezi kwa munani hamaze gutunganywa pave 148.026 zubakishwa imihanda ndetse na konkasa meterokibe 636,7 zikoreshwa mu bwubatsi bw’amazu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|