Gereza igiye kubakwa i Nyamasheke itegerejweho gufasha akarere kwiteza imbere
Minisitiri w’Umutekano, Mousa Fazil Harelimana, atangaza ko gereza igiye kubakwa mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba ari andi maboko abaturage bahawe, akabasaba kuzakorana neza n’abahagororwa kugira ngo bazabafashe mu bikorwa by’iterambere.
Abagororwa basaga ibihumbi bine nibo iyi gereza izajya yakira, bakazajya bagira uruhare mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo nk’imihanda ariko n’ababasuye bashobore kubagemurira ibyo baguze muri aka karere, nk’uko Minisitiri Fazil yabitangaje ubwo yagendereraga aka karere kuri uyu wa gatanu tariki 3/10/2014.

Yagize ati “Abazajya bagenda hano bazajya bakenera kuba babagurira nk’imbuto n’ibindi mu byungukiremo, mubonye amaboko azabasha mu muganda mwubake imihanda musibure imirwanyasuri ariko kandi bazaba bafite n’ubumenyi bwinshi bazabaha nko kubaka za biyoga zin’ibindi.”
Minisitiri w’Umutekano yavuze ko bahisemo kubaka iyi gereza muri Macuba kuko ariho hari ubutaka bunini ndetse hakaba nta n’ibikorwa byinshi byazatwara leta amafanga yo kubyimura.

Ati “Muri Nyamasheke niho hakiri ubutaka bunini kandi bukeneye kubyazwa umusaruro ariko kandi niho hatashoboraga guhenda kubera nta bikorwa byinshi bihari mu gihe tuzaba twimura abaturage.”
Abaturage nabo bagaragazaa ko bishimiye ko begerejwe igikorwa rusange kizatuma akarere kabona iterambere nk’amashyanyarazi n’amazi.
Biteganyijwe ko iyi gereza izatangira kubakwa guhera mu kwezi kwa 1/2015, iakazaba yuzuye mu myakya ibiri. Miliyoni zisaga 265 z’amafaranga y’u Rwanda niyo azagenda ku mirimo y’ubwubatsi bw’ibanze (PHASE I).
Mu kubaka igice cya kabiri hazubakwa amasomero, icyumba cy’urukiko abafungwa bazajya baburaniramo aho gufata urugendo bajya kuburanira kure yagereza , ivuriro n’ibibuga bazajya bakiniramo.
Ukwimura amagereza bazikura mu mijyi ngo ni uburyo bwo gufasha abafungwa kuva aho bari bafungiye hato batabashaga kwisanzura, kuko aho gereza zabaga mu mijyi wasangaga ari hato kandi nta butaka buhari bwo kuzagura.
Biteganyijwe ko abafungwa babaga murigereza ya Rusizi ari bo bazimurirwa iyi gereza nshya hakazanwa n’abandi bashobora guturuka ahandi mu gihe bizaba bibaye ngombwa.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abagororwa baba bafite ubumenyi butandukanye mu gukora ibikorwa byinshi bitandukanye by’iterambere,abaturage rero bazabigireho ibizabateza imbere nk’ubuhinzi,ubukorikori no kugeza biogaz mungo zabo.
nubwo abanyabyaha baba bakosheje ariko nabo bashobora kugira ibyo bafashaho reta kuko kwicara kwabo barya ariko badakora nabyo byatera ikindi kibazo , iyi gereza rero izafashe aka gace kwizamura ku bukungu
Hari ikintu cyiza amagereza yatangiye cyo kwiteza imbere no kubaka ubushobozi bwo gutunga abagororwa bo ubwabo