Gen. Rwarakabije ngo kuba yemeza ko RDF itishe Abahutu muri Congo ngo si uko ari muri Leta

Gen Paul Rwarakabije wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, avuga ko kuba ahamya ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zitigeze zica Abahutu mu nkambi zo muri Congo atari uko yageze mu Rwanda ahubwo ngo yabihagazeho.

Ni nyuma y’aho bamwe mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga bagiye bakunda kuvuga ko kuba Gen Rwarakabije atangaza ko RDF itigeze yica Abanyarwanda bari barahungiye muri Congo, ari amayeri yo kugirango akomeze gukorera muri Leta y’u Rwanda ndetse bamwe banavuga ko yaba atemeranya nawe ubwe ibyo yaba avuga.

Nyamara uyu muyobozi kuri ubu ukuriye urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS) avuga ko aho yaba ari hose yahamya ko ingabo z’u Rwanda yari ahanganye nazo, zitigeze zica impunzi z’abo mu bwoko bw’abahutu bari muri Congo.

Avuga ko ibi atabivugira mu gihugu gusa kuko ngo ajya anatanga ubuhamya mu mahanga haba mu nkiko cyangwa ahandi hantu ariko ngo ntashobora kuba yahamagara itangazamakuru ngo ababwire ku mugaragaro ko agiye kubikora ku bw’umutekano we.

Ibi ngo yanga kubikora kuko kenshi aba agiye gushinja cyangwa gutunga agatoki bamwe mu bo bakoranaga mu bahoze mu ngabo zahoze zitwa izo kwa Habyarimana [Ex-FAR].

Gen. Rwarakabije ubu ayobora urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda.
Gen. Rwarakabije ubu ayobora urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda.

Rwarakabije anavuga kandi ko ajya azana n’abadiplomate mu Rwanda, bashaka kugera mu magereza atandukanye nka Mpanga ya Nyanza, Ngoma n’andi. Ati: “igihe mbajyanye, jye ngenda ndi ‘fier’ [nifitiye ishema] nkabereka ibyo dukora”.

Imwe mu raporo zigaragaza ko ingabo za RDF zishe Abanyarwanda muri Congo ni iyitwa “Mapping Report” y’umuryango mpuzamahanga [UN]. Rwarakabije avuga ko atigeze na rimwe yemeranywa n’iyi raporo kuko ngo abayikoze bagaragaza ahantu henshi abantu batazi.

Yagize ati: “jye ndabivuga nk’umuntu wari uhari, inkambi zisenyuka nari mpari, nk’inkambi ya Katare nabagamo na Mugunga nabonaga ndi hafi aho ngaho, zijya gusenyika ingabo z’u Rwanda zagiye aho abaroberi [inyeshyamba] bari bari, zarindiraga [RDF] kure aho abaturage bari bari”.

Yongeraho ko we yiboneye ingabo z’u Rwanda zitanga inzira kugirango Abanyarwanda batahuke ndetse banabarinze babereka inzira igana iwabo i Rwanda ari naho hatahukaga umubare munini w’Abanyarwanda.

Gen. Rwarakabije akomeza avuga ko ingabo z’u Rwanda zatangiye kurwana cyane cyane, babonye ko hari abatangiye kubarasaho. Ati: “zari ingabo zo muri Garde-Presidentiel ndazibuka, zarasiye mu Isake, zarasiye ruguru yaho, ibijyanye n’abagiye bapfa nkurahije ukuri, hari abaguye mu shyamba y’amazuku”.

Kuba impunzi mu nkambi zaragaburirwaga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye (PAM), bamwe mu bagera hafi ku bihumbi 200 nk’uko imibare ikunze kugaragazwa ibyerekana, abagiye ngo ntibongeye kugaburirwa. Aba batongeye kugaburirwa ngo batataniye mu mashyamba barashonje maze habamo abapfa.

Gen. Paul Rwarakabije.
Gen. Paul Rwarakabije.

Ikindi ngo kuba baraburiye mu mashyamba bakagera aho batabona ubuvuzi bw’ibanze ngo byatumye bapfa. Yongera ati: “ariko n’aho abasirikare b’u Rwanda barwaniraga n’inyeshyamba abaturage barapfuye ariko sibo tuvuga ngo ni benshi”.

Nyuma y’iyi ntambara, ngo nibwo bongereye [Rwarakabije n’ingabo za Ex-FAR] kwisuganya maze batera u Rwanda.

Uyu mujenerali yerekana ko iyo RDF iba ifite gahunda yo kwica impunzi yari kubigeraho. Ati: “nta gahunda ingabo z’u Rwanda zigeze zigira yo kwica impunzi ziturutse ruhande, kuko iyo zibishaka zari kubikora ntawabibabujije ariko bagiye kure kugira ngo batarasa izo mpunzi…none se iyo bashaka kubica baba bararetse hari n’umwe ugaruka mu Rwanda”.

Ashingiye ku bunararibonye afite muri komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo, doreko yayimazemo imyaka itandatu, Rwarakabije avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko abasirikare bari banditswe barengaga ibihumbi 10 kuri ubu bakaba barenga 11 baturutse mu bakunze kwitwa abacengezi.

Abandi miliyoni zitari nke z’abanyarwanda batahutse kandi bagafatwa kimwe ngo byagakwiye guha ikizere Abanyarwanda.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 5 )

uyuy mugabo tugomba kwizera ibyo atubwiye kuko yari ku rugamba, uwumuvuguruza se ni nde ko ari we wari chef/ commandant, RWarakabi, komeza utuvuganire wenda abadusebya babona ko aribo bari mu makosa

teveri yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Njye icyombona cyari gikiye gukorwa ni ukumubaza ibirebana na FDLR, numva bavuga ko ariwe wazishyinze kandi ari umutwe w’amajenosideri. Turebye mumateka ninkaho, Ben laden yarikuza Amerika ikamushyira muri gouvernement ngo ni uko ishaka kumenya aba terroristes abaribo. Igihe kiregeze, kandi ibintu ni 2: Ni umujenosideri, alors ni bamucire urubanza, niba babona atariwe kandi bareka kwita aba FDLR abanejonosideri kuko ariwe wabahimbye

Seka yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Abuzwe n’iki se ko icyo gihe we n’nterahamwe ze bari bahungiye mu mashyamba abasivili basigaye....uwamumpa ngo mucire urwa burundu.

ivubi yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ubwo namwe byabatangaje mukabyandika ni uko muzi ko ari ibinyoma, iyo ibyo Rwarakabije yatangaje biba ukuri ntabwo byari gukwizwa mu binyamakuru nk’uko biri gukorwa.

Mbarimombazi yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

nibyo ntakiza nko kuvugisha ukuri nababishyira ku ngabo zu Rwanda baba bashaka guhimba babeshya ngo habaye double genocide bapfobya ariko Rwarakabije ndumva yababwiye ukuri nk’umuntu waruhibereye.

Gakire yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka