Gen Mudacumura ngo niwe wabujije FDLR gushyira intwaro hasi

Sergent Majoro Hakorumuremyi Alexis witandukanyije na FDLR nyuma y’imyaka 20 akorana nayo avuga ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR byabangamiwe na Lt Gen Mudacumura uyobora FDLR nubwo byitirwa Gen Maj Victor Rumuri.

Mu gihe benshi bibaza impamvu igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku bushake cyasabwe na FDLR kitageze ku ntego, Hakorumuremyi avuga ko Lt Gen Mudacumura ariwe wakidindije kubera ubwoba by’ibyaha akurikiranyweho ngo atazajyanwa mu nkiko.

Hakorumuremyi ufite imyaka 58 avuga ko Mudacumura na Rumuri bose abazi kuva bava mu Rwanda 1994 kugera Kongo Braza-ville aho bahawe ikiraka cyo gukuraho ubutegetsi bakagikora bakagaruka Kinshasa bagashyirwa mu nkambi kugera basubiye mu mashyamba ya Kivu y’Amajyaruguru.

Hakorumuremyi Alexis witandukanyije na FDLR ku myaka 58.
Hakorumuremyi Alexis witandukanyije na FDLR ku myaka 58.

Hakorumuremyi avuga ko yari asanzwe aba Bleusa muri Walikale ashinzwe akazi ko kudoda imyenda y’abarwanyi ba FDLR kubera ko ashaje hamwe n’abandi bakorana ubu bajyanwe Kisangani.

Aganira na Kigali Today, Hakorumuremyi yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi taliki ya 30/05/2014 bari abasaza bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi bafite uburwayi bashaje badashoboye urugamba.

Nyuma yo gushyira intwaro hasi taliki 30/05/2014 ngo FDLR yagiye ikora inama zo gukomeza gukora ibyo bikorwa ariko Mudacumura arabibangamira kugeza ubwo biteje umwuka mubi mu bayobozi ba FDLR, kugeza baretse kumwumvira bakongera kohereza abandi barwanyi Kanyabayonga.

Kuba Lt Gen Mudacumura agira ijambo rikomeye muri FDLR kandi atariwe uyiyobora, Hakorumuremyi avuga ko Lt Gen Mudacumura ariwe muyobozi wa FDLR nubwo Gen Maj Rumuri ariwe uyivugira.

Abarwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda bavuga ko Mudacumura yabangamiye igikorwa cyo gushyira intwaro hasi.
Abarwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda bavuga ko Mudacumura yabangamiye igikorwa cyo gushyira intwaro hasi.

Lt Gen Mudacumura niwe uyobora igisirikare cya FDLR/FOCA naho Gen Maj Rumuri akirwa umuyobozi wa FDLR/FOCA (igice cya politiki n’igisirikare) nyamara ngo kubera igice cya politiki ntambaraga gifite bituma igice cya gisirikare aricyo gikomera ndetse n’umuyobozi wacyo akaba ariwe ugira ijambo rikomeye.

Mudacumura Sylvestre niwe ufite ipeti riri hejuru hamwe na Hakizimana Appolinaire alias AMIKWE POETE bafite ipeti rya Lt General bakaba bari hejuru ya Gen Maj Victor Rumuri witwa ko ayobora FDLR/FOCA, cyakora ngo Hakizimana we ntakunze kuboneka kubera uburwayi afite.

Hakorumuremyi avuga ko kuba FDLR yitwaza kurinda impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo benshi babana nayo ni abo mu miryango yabo banga ko bataha cyakora ngo kwanga ko ishobora kuzaraswaho n’izindi mpunzi zari Rutshuru ahitwa Kagando ngo FDLR yagiye ihakwiza abarwanyi kugira ngo izagaragaze ko izirinze kandi ubusanzwe ntacyo izimariye.

Benshi mu barwanyi ba FDLR bavuye mu bice barimo begera umujyi wa Goma.
Benshi mu barwanyi ba FDLR bavuye mu bice barimo begera umujyi wa Goma.

Amakuru Kigali Today ikesha bamwe mu barwanyi bataha mu Rwanda bavuga ko nubwo hakozwe ikarita igaragaza ahari abarwanyi ba FDLR ngo ubu benshi bavuye mu birindiro byabo ahubwo begerezwa umupaka w’u Rwanda kugira ngo babone uko binjira mu Rwanda kandi ibyo bikorwa babifashijwemo n’ingabo za leta ya Kongo.

Aya makuru avuga ko uretse abarwanyi ba FDLR basanzwe mu mashyamba ngo hari n’abarwanyi bavuye Kongo Braza-Ville hamwe na Zambia bari hafi y’umujyi wa Goma.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

babarushywa nubusa mu kanya ban ki moon amaze kuvugana na kabila ibyo kubarimbura. akabo kashobotse rwose

bruce yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka