Gen. Malong arashima iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Gen. Paul Malong Awan, atangaza ko igihugu cye kizigira ku iterambere n’ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Ubwo yasuraga Ishuri Rikuru rya Girikare (RDF/SCSC) riherereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa 09 Nzeli 2015 , Gen. Paul Malong yavuze ko ibyo yigiye ku ngabo z’u Rwanda bizahindura imikorere y’ingabo z’igihugu cye.

Urugendo rwe rw’iminsi ine rugamije kwigira ku Rwanda kugira ngo bahindure imiyoborere y’igisirikare cyabo. Yagize ati “Icy’ingenzi kitugenza ni ugusangira ubunararibonye hagati ya Repubulika ya Sudani na Repubulika y’u Rwanda. Twemera ko gusangira ubunararibonye mu kuyobora ingabo bizatwongera imbaraga mu byo buri wese akora.”

Brig. Gen. Charles Karamba, iburyo, agirana ibiganiro n'umushyitsi wamugendereye
Brig. Gen. Charles Karamba, iburyo, agirana ibiganiro n’umushyitsi wamugendereye

Gen. Paul Malong Awan yakiriwe n’umuyobozi w’ishuri, Brig. Gen. Charles Karamba bagirana ibiganiro nyuma abonana n’abarimu bose agezwaho uko ishuri rihagaze n’amasomo riha abanyeshuri baryigamo.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo yatambagijwe kandi ibice bitandukanye bigize iryo ishuri ari na ko ubuyobozi bunamusobanurira icyo bikora.

Gen. Paul Malong azengurutswa yerekwa uko ikigo giteye n'ibikoresho gifite
Gen. Paul Malong azengurutswa yerekwa uko ikigo giteye n’ibikoresho gifite

Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga muri iryo shuri, yagarutse ku mateka ye mu buyobozi bwa Sudani zombi, asa n’ukomoza ku mvururu ziri mu gihugu cyabo.

Yashimye ko kuba Abanyarwanda bibonamo ubunyarwanda, bituma bagera ku bintu bihambaye.

Gen. Paul Malong aganira n'abasirikare be biga muri RDF-SCSC
Gen. Paul Malong aganira n’abasirikare be biga muri RDF-SCSC

Yagize ati “Ndishimye ndetse binarenze kwishima, si uko muri hano ahubwo ni uko Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda biyemeje mukanemera kuba Abanyarwanda. Ndabona amikoro mwakoresheje kugira ngo mugere kuri iyi nyubako ari make cyane ku ya Sudani y’Epfo...”

Aganira n’itangazamakuru, Gen. Malong wan yashimye ko igihugu cy’u Rwanda kiri gutera imbere ku muvuduko udasanzwe.

Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryatangiye mu 2012, rimaze gusohora abasirikare bakuru 138 bava mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Mu cyiciro cya kane kigizwe n’abasirikare 48 hiyongereyeho abakomoka muri Zambia, Ghana na Malawi.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 5 )

Nibyiza Ko Amahanga Asiga Afatira Urugero K’urwanda

Imanzi yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

wawwww nibyizako sudan y’epfo ifata isomo k’urwanda nkigihugu cyanyuze mubibazo nkibyo sudan ifite gusa u Rwanda rukabasha kubyigobotora kubufatanye bw’abanyagihugu ni isomo rikomeye cyane nabandi nikaribu ammarembo arafunguye iwacu irwanda baze bige kwiyubaaka.

arafat newton yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

igihugu cyacu gihora gifunguye amarembo ngo abashaka kuza kutwigiraho bazaze tubigishe, amasomo aba banyasudani bakuye iwacu

Nyagasazi yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ibi biragaraza umubano mwiza u Rwanda rufitanye na sudan yepfo, ari nabyo bisabwa no kubindi bihugu muri rusange. Ibi bibere ibindi bihugu ikitegererezo

Peter Musoni yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Sudan y’Epfo nk’Igihugu kikigowe n’intambara n’amacakubiri ni byiza ko bakwigira isomo rikomeye ku Rwanda. Abanyarwa ni ikitegererezo ku mahanga mu guhangana n’ibibazo by’intambara n’amacakubiri.

Karambizi yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka