Gen. Kazura amaze kugera muri Mali kuyobora MINUSMA
Ishami ry’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA) riratangaza ko Jenerali Jean-Bosco Kazura yamaze kugera mu gihugu cya Mali aho aje gutangira imirimo yo kuyobora uwo mutwe.
Jenerali Kazura yageze i Bamako tariki 25/06/2013 aho yabanje kuzenguruka ahantu hatandukanye mu rwego rw’ubutumwa yagiyemo ndetse anahura n’abantu batandukanye bagomba gukorana.
Biteganijweho ko Jenerali Kazura azatangira imirimo ye ku wa mbere tariki 01/07/2013.
Jenerali Kazura wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), azungirizwa n’umujenerali w’umunyanigeriya. Umuyobozi mukuru wa MINUSMA (chef d’état-major) akaba we ari Umufaransa.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa MINUSMA rwatangaje iyi nkuru, Jenerali Kazura yagize ati: “twe, abasirikare ntacyo dushobora gukora nta bufasha bw’abasivile mu butumwa, kimwe n’uko nabo bakenera abasirikare b’umuryango w’abibumbye [casques bleus]”.
Yongeye agira ati: “ni iby’igiciro ko dukorera hamwe kandi tukimakaza ubwiyunge n’ibiganiro”.
Jenerali Kazura yatangiye imirimo ye nk’umusirikare afite imyaka 24 y’amavuko, yayoboye ikigo cyigisha ingabo zirwanira ku butaka cy’i Gabiro ndetse anakora n’imirimo mpuzamahanga aho yigeze kuba umugaba wungirihe w’ingabo z’Afurika yunze ubumwe muri Darfur.
Kazura ni Umunyarwanda wavutse mu mwaka w’1963, arubatse, afite abana bane.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbakosore gato: Chef d’etat major (umufaransa muvuze) ahabwa amategeko na Force Commander ari we Gen kazura ndetse n’umwungirije ariwe umunya Nigeria. Umukuru wa MINUSMA aba ari SRSG mu magambo arambuye bivuga "Special Representative of the Secretary General-Ban Ki Moon. Uyu niwe patron wa byose akaba anayobora Force Commander kuko niwe muyobozi wa mission nkuko muzi ko perezida w’igihugu aba ari commander in chief wa Army. Ahantu hose hari UN Mission, uwo bita SRSG aba a dealinga na perezida wa republika muri icyo gihugu Murakoze!
Nasabaga ababishinzwe ko bakoherezayo nibura Battalion ebyeri z’abanyarwanda zajya kumufasha kubungabunga amahoro muri MALI kuko ingabo z’u Rwanda zigira discipline, murakoze.
Akazi keza afande, nubwo twabuze undi ariko abasigaye twizeye ko muzesa imihigo uko bikwiye.