Gen. Kabarebe na Rwarakabije baremeza ko nta Banyarwanda RDF yishe muri Congo

Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yongeye kunyomoza abakomeje kuvuga ko abasirikare b’u Rwanda (RDF) bishe Abanyarwanda bari barahungiye mu gihugu cya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bishimangirwa na Maj. Gen. Rwarakabije wari muri Congo icyo gihe.

Ibi Gen. Kabarebe yabivuze mu kiganiro yageneraga urubyiruko rugera kuri 800 rwaturutse mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu bari bateraniye mu mujyi wa Kigali ku ya 30/06/2013.

Gen. Kabarebe avuga ko abakivuga ko ingabo za RDF zishe Abanyarwanda b’abasivile bari mu bwoko bw’abahutu ari ikinyoma bihimbira kuko ngo bagiye muri Congo bashaka umutekano kuko abasize bakoze Jenoside yatwaye Abanyarwanda basaga miliyoni, ariho bari barahungiye kandi bakomeje guteza umutekano muke ku Rwanda.

Kubwe asanga abavuga ibi byose ari ababa bashaka kwikoreza imitwaro Abanyarwanda kugirango bakomeze bakuririze iturufu yabo y’amoko itagifite agaciro mu gihugu. Akomeza avuga ko mu gihe ingabo z’u Rwanda zajyaga muri Congo ingabo zari iza RPF ari nazo zari zarabaye ingabo z’igihugu zari zaravanze n’ingabo zatsizwe zo kwa Habyarimana.

Yagize ati: “Byonyine mu mwaka w’1998 na mbere yaho twari tumaze kugera ku bihumbi 36 by’ingabo zivanze. Twagiye muri Congo nk’Abanyarwanda bavanze baba Abatutsi cyangwa Abahutu”.

Gen. Kabarebe yagiye atanga ingero bagiye bahura nazo mu gihe cy’urugamba rwo muri Congo.

Mu rugero rwe yagize ati: “ku rugamba muri Congo, ndabyibuka bigeze kumpamagara ngo hari umusore wanze kurasa haduyi [umwanzi], turamubaza tuti ‘kuki wanze kurasa’ ati ‘ni murumuna wanjye sinamurasa’ turamubwira ngo namuhamagare aze dukomeze urugamba umwana yaraje ahita ajya mu ngabo zacu nawe arwanya abacengezi yari avuyemo! Ubwo se RDF yari kwica Abanyarwanda gute kandi ari bene wabo bari ku rugamba?”

Minisitiri Kabarebe akomeza avuga ko iki gikorwa cyazanwe na Perezida Kagame cyo kuvanga ingabo Abanyarwanda benshi ku mpande zombi batacyumvaga kuko abari barabuze ababo mu gihe cya Jenoside bumvaga ari ikosa kuko bumvaga ari ukugororera ababiciye.

Kabarebe ati: “baravugaga bati ‘noneho basubiranye intwaro baratumara’ ku rundi ruhande nabo bati ‘babatwaye mu gisirikare cyabo ngo babamare’”.

Ku rundi ruhande ariko Kabarebe avuga ko hari bamwe mu basikare babo bageza mu Rwanda bafite umugambi wo kwihorera bamwe kwihangana ngo biranga bajya kwihorera rwihishwa. Ibi bikaba bigarukwaho kandi na Perezida Kagame wari uyoboye izi ngabo.

Yagize ati: “hari abana twageze mu Rwanda basanga imiryango yabo bari baje batabara yatsembwe, twari twarababujije kwihorera bamwe bakabikora bakemera bagahanwa ariko hari n’abandi benshi bamaraga kwihorera nabo bagahita birasa”.

Kabarebe avuga ko bamwe mu basirikare babo bagiye kwihorera aribo batumye imwe mu miryango mpuzamahanga na bamwe mu bacamanza bashyira igitutu kuri Perezida Kagame.

Akaba abona ko ibi bidakwiye kuko abasirikare babo bakoze ibi bahanwe. Perezida Kagame ubwe nawe kaba avuga ko abakoze ubu bwicanyi bakwiye kubwibarizwa ku giti cyabo kuko batigeze babitumwa mu izina rye.

Gen.Maj. Paul Rwarakabije ati RDF yahanganye n'abasirikare itahura Abanyarwanda muri Congo.
Gen.Maj. Paul Rwarakabije ati RDF yahanganye n’abasirikare itahura Abanyarwanda muri Congo.

Maj.Gen. Rwarakabije nawe wari mu ngabo zatsinzwe akaza gukomereza mu mutwe wa FDLR muri Congo aho yari umwe mu basirikare bakuru b’uyu mutwe nawe yameza ko abasirikare ba RDF batigeze bica abasivile muri iki gihugu.

Yagize ati: “abantu bakwiye gusobanukirwa ko mu nkambi Ex-FAR yabanaga n’impunzi, abasirikare ba RDF baza bari baje guhagarika umutekano muke waterwaga na FDRL, abaturage benshi bakuwe mu nkambi barataha ndetse hanatashye Abanyarwanda benshi icyo gihe ariko hari n’abasivile bishwe n’amasasu kuko isasu ntiritoranya abandi bicwa na macinya”.

Yongeraho ati: “icyo gihe iyo haba harabayeho kwica abasivile, abantu ntibaba barakuwe aho ngo batahe, iki rero kijye gisobanuka neza”.

Umukobwa witwa Mujamariya kuri ubu urangije Kaminuza akaba atuye mu karere ka Huye avuga ko nawe yarokowe n’abasirikare ba RDF ubwo yari yarahungiye muri Congo.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida mbashije kubashimira…ndashimira cyane ingabo z’igihugu uhagarariye kuko jye narahunze ngera muri Congo, nshima y’uko umusirikare wamfashe ukuboko akambwira ngo ‘gana iyi nzira yerekeza iwanyu nari ndi umwana muto ariko byanteye kuza mu Rwanda numva ndukunze …none kubera uko ingabo zangiriye neza mpora nifuza kuba nanjye umusirikare”.

Aha umukuru w’igihugu akaba avuga ko abakomeza kuzana ibi byose ari ababa badashakira igihyugu amahoro. We akabafata nk’abashinyaguzi kuko ngo baba bavuga ibyo batazi.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 19 )

ahubwo mundangire aho nzinjirira kuko kuzapfa ntabaye rdf nikindi kibazo naho se umuntu umwe ati mbyanditse ntibyakwemerwa murabona nawe yiyizeye? tuzarwubaka ye!

alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

MUTUBWIRE IGIHE R.D.F IZINJIZA ABASHAKA KUBA ABASIRIKARE

emmy yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

les hommes politiques cherchent toujours à se couvrir et à protéger leurs biens , leurs discours sont remplis des mensonges , le jour où il y aura une autorité qui défend les intérêts de tous les rwandais ça sera la fin des conflits inter-ethinic

schiltigheim yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

bavuye kubyahise ko ubu igicyenewe arukubaka ejo hacuheza hazira amateka mabi yaturanga yari safari enock murakoze

SAFARI ENOCK yanditse ku itariki ya: 27-07-2013  →  Musubize

Ibi ni uburari mukoresha,baravuga Rwarakabije agasubiramo. Muzi kubeshya kabisa. Rapport ya mapping ko ihari kandi ivuga ukuri uretse ko atari kose mwagiye mureka kubeshya abana.

yohani yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ntacyo mvuze ariko bibaye ngombwa ko mbona aho mvugira navuga. Ubu ntacyo nanditse ariko umunsi mwemeye ko igiterezo cyange gihita, nzavuga icyo ntekereza.

Bazumvaryari yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Keretse kumirwa gusa naho mvuze icyo ntekereza ntimwakwemera ko gitambuka ku rubuga rwanyu.

Mbarimombazi yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Mu kanya muranatubwirako bus yarimo abakozi ba bralirwa 98 yatobotse ipine igakora accident. Bikira Mariya aduhe umugisha ndawusabye

Gasana Rugano yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Umunsi twize kuvugisha ukuli
Abanyarwnda tuziyunga,kuko
Ibinyoma bitoneka imitima
Yabenshi

Ndoba yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Turashimira ingaho zari iza RPF zaje kuducyura,nta numwe zahutaje, yewe nuwari urwaye zamushyiraga mumodoka,iyo tuhatinda ahubwo macinya yari itumereye nabi, ndetse na EX-FAR ntibari batworoheye nyuma yo gutsindwa urugamba. kuko imibereho yari mibi ibyo twabonaga mu nkambi, nibo babyiriraga pe,

Pepe kare yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

mbega mbega!munjombye icuma mumutima. cyakora ndumiwe!

umusore yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Mureke turebe imbere hacu naho ibya Congo ni amateka adafite icyo yatugezaho. Amagambo aravugwa ariko ntabuza ukuri kuba ukuri kandi kuba kuzwi.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka