Gen Kabarebe arabeshyuza abashinja ingabo za RPF kwica Abahutu mu Rwanda no muri Congo

Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuguruje ibivugwa ko Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi, ndetse na nyuma y’aho zibaye Ingabo z’u Rwanda, ko zishe Abahutu mu Rwanda no muri Kongo.

Ministiri Kabarebe ntahakana ko hari abaguye mu ntambara yo kubohora igihugu, ariko ngo nta muntu izo ngabo ziciye muri Kongo.

Yasobanuye ko Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zagabye urugamba rwo kubohora igihugu, zisanga abaturage barigishijwe kwanga Inkotanyi ku buryo, ingabo za ex-FAR zari iza Leta zajyaga kurwana zikitwaza abaturage ku rugamba.

Yagize ati: “Iyo bagabaga ibitero, ubwo n’abaturage barapfaga kuko babaga bazanye n’abasirikare. Nta muntu rero uhakana ko abantu batapfuye, kandi bazaga ari benshi cyane; nta ntambara itica abantu, uwabahakanira yababwira ko nta bantu bapfuye”.

Ubundi buryo ngo Abahutu bapfuyemo, nk’uko Ministiri Kabarebe abisobanura, ngo hari abasirikare bajyaga kureba ab’iwabo bagasanga barishwe, bagakurizamo kwihorera. Abo basirikare barahanwe, ndetse hanakorwa urutonde rwohererejwe urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ruri i Arusha.

Yavuze ko hari n’abahutu bicwaga n’Interahamwe ndetse n’abari ingabo za FAR, kubera ko banze kujya kwifatanya nabo mu rugamba rwo kurwanya RPF.

Gen Kabarebe yasobanuye ko ibyavugiwe mu kiganiro “Imvo n’imvano” cyo ku wa gatandatu tariki 27/07/2013, ko ingabo z’u Rwanda zishe abaturage muri Congo Kinshasa nabyo atari byo; aho asobanura buri hantu hose bavuga ko impunzi z’Abahutu zaguye.

Mu baturage bahungiye muri Congo ngo harimo ibice bitatu; abatahutse Ingabo z’u Rwanda zimaze kwambuka muri Congo, abagumye mu mashyamba ya Masisi na Walikale ntibajye kure cyane, ndetse n’abakomeje kugenda kugeza ubwo bambutse icyari Zaire bagana muri Zambia, Angola, Congo Brazzaville na Centrafrica.

“Inkambi ya Mugunga nta kintu kibi na kimwe cyayibayeho, twararanye n’abaturage, tubyuka duhindukiza imitwe gusa tuberekeza mu Rwanda. Aho bavuga Tingitingi, twe twarwaniraga na FAR hakuno yaho, tugezeyo dusanga barahavuye ngo bageze za Baraka na Fizi, tugezeyo twumva ngo bageze Force Bendera, …twumva ngo bageze muri Zambia na Angola”, Gen. James Kabarebe.

Abagiye muri za Congo Brazaville na Centrafrica, nabo ngo bagendaga barenga Ingabo za RDF zihinguka aho bavuye, nk’uko Ministiri w’Ingabo abisobanura ko bitumvikana ukuntu bashinjwa kwica impunzi muri Congo, kandi nta muntu wari uhari wo kubabuza, mu gihe icyabajyanye ari ukubacyura.

Gen. James Kabarebe avuga ko hagiye gushyiraho uburyo bunoze bwo kubeshyuza amakuru ashinja Ingabo z’u Rwanda kwica Abanyarwanda mu Rwanda no muri Congo; “bitari ukujya ku ma radio gusa, nk’uko bisanzwe byumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga”.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

NZABA MBARIRWA URUBANZA RWO MU IJURU NA KINANI AHAGAZE

alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

Afande Kabarebe Ni Umusirikare Uhiye Kuko Yakoze Ibyo Yagombaga Gukora Ari Wowe Warikubigenza Ute Wari Kwemera Uwomuhonganye Akagufa Ngo Arikumwe N,abaturage?

Alias% yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

ibiganiro byanyu nibyiza bidufasha gusobanukirwa n’amateka yigihugu cyacu

alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ndavuga uko byumva;kuki abacitse igihugu bose bakivuga nabi?ariko bababishakira inyungu.

Kisekedi umusaza yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Gusa uzi wese ko afite ibiganza bijejeta amaraso yu umwana wu u Rwanda azabona ishyano

giti yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ni byo koko, RDF yageraga ahantu igasanga izo mpunzi z’abahutu zambutse hakurya. Birumvikana ko ntabwo RDF yari kubica itabagezeho.

Kagabo Robert yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

NIBYO KOKO TWEBWE URUBYIRUKO DUKENEYE GUSOBANURIRWA AMATEKA Y URWNDA.

BIZIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

ibyo afande avuga nukuri kuko icyo baribagamije ari ubumwe bw’abanyarwanda kuko nomuri RPF harimo abanyarwanda bose nukuvuga abahutu, abatutsi ndetse nabatwa no muri high command nabwo rero ibyo byarigukorwa mu gihe APR yarimo abanyarwnda bose. thx

emma yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

dukomeje kubashimira kumakuru mutugezaho anonosoye

NSABIMANA Theogene yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Igisubizo ni icyo kuko ntakundi wabivuga. Ariko ko ngo "uwikeka amabinga aba ayafite".

Byendagusetsa yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka