Gaturika yatangije iyogezabutumwa rigamije komora ibikomere bya Jenoside
Mu rwego rwo komora ibikomere Abanyarwanda batewe n’amateka banyuzemo kuva mu bukoroni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Kiliziya Gatolika yatangije iyogezabutumwa rivuguruye rigamije kongera kubaka ubumwe mu Banyarwanda bwari bwasenywe n’Abakoroni.
Inyigisho zatangwagwa na Kiliziya Gatolika nyuma y’ubukoroni ntacyo zabashije kumarira abakirisitu kuko basubiranyemo bakica bagenzi babo kandi barigishwaga kuba abavandimwe, nk’uko bitangazwa na Ruvunabagabo Gérard ushinzwe gahunda z’iri yogezabutumwa rivuguruye.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, avuga ko icyabuze mu iyogezabutumwa rya Kera ari ubuvandimwe, kandi ngo muri Kristu abantu ni abavandimwe, bityo nibatanga inyigisho zishingiye ku buvandimwe ntakabuza ibikomere bizakira.

Agira ati “uramutse umenye ko mugenzi wawe ari umuvandimwe, iby’ibikomere byahita bigenda. Nonese ko ibikomere dufite atari iby’isuka cyangwa iby’ibuye waguyeho ahubwo ni umuvandimwe wawe utarakubereye icyo wari umutezeho, ntekereza ko bishoboka ko ubuvandimwe bushingiye kuri Kristu buhari”.
Kuba inyigisho zatangwagwa nyuma y’ubukoroni zitarabashije gufasha abazihabwaga, kandi byanagarutsweho n’Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Dr. Habyarimana Jean Baptiste, aho avuga ko izi nyigisho zari zigamije gusa gushaka abayoboke b’ingwizamurongo (propaganda).
Dr. Habyarimana avuga ko umurage w’ubwoko wazanywe n’abazungu b’Abamisiyoneri banigishaga iyobokamana watumye Abanyarwanda bata umurongo w’indangagaciro nyarwanda, ari naho ahera avuga ko iri vugurura rije rikenewe kugirango abagize ibikomere bikomoka kuri aya mateka babikire.

Ibizakorwa muri iri yogezabutumwa rivuguruye
Iri yogezabutumwa rivuguruye ritangijwe nyuma y’ihuriro mpuzamahanga ry’iminsi itatu ryaberaga i Muhanga tariki 02-04/01/2015, aho imwe mu myanzuro y’iri huriro isaba ko Abanyarwanda bamenya gusaba imbabazi ku giti cyabo abo bahemukiye, hagamijwe komora ibikomere by’amateka.
Nk’uko bigaragara mu myanzuro yafashwe nyuma y’iri huriro, hagiye gushyirwaho gahunda y’isuzumabikorwa bigamije komora ibikomere, ari nayo mpamvu hashyizweho icyicaro ku rwego rw’igihugu kizakorera mu Byimana.
Aha hazajya hategurirwa gahunda zigamije kwigishwa mu gufasha abafite ibikomere, ibi bikajyana no gusohoka mu iyogezabutumwa ry’ikivunge.

Buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi, hazajya hakorwa isengesho rizajya ribera mu Byimana aho bazajya bafasha abafite ibikomere mu byiciro bitandukanye, by’urubyiruko, abafite ibibazo mu miryango, abafite ibikomere bya Jenoside n’abandi baturutse hirya no hino mu mwihariko wabo.
Hazashyirwaho kandi gahunda yo kwegera imiryango ifite ibikomere yaba iba mu Rwanda no mu mahanga dore ko hari Abanyarwanda bafite ibikomere baba hanze kandi bikaba bigaragarako nabo bakeneye ubufasha.
Umugwaneza Dariya waje avuye mu Gihugu cy’Ububirigri na mugenzi we wavuye muri Norvege, bavuga ko kuba hatangijwe iyogezabutumwa rivuguruye, mu Rwanda rizafasha guhuza Abanyarwanda batandukanye, bakabasha gukira ibikomere no kubaka igihugu cyabo aho baba bari hose kuko ubu ikoranabuhanga risigaye ryoroshye.

Bagira bati “ubutumwa buzajya butangwa mu mahuriro atandukanye, buzajya busakazwa hirya no hino kandi Roho Mutagatifu azadufasha, natwe dufite ibikomere kandi dukeneye Imana twizeye ko bizatugirira akamaro”.
Intumwa ya Kiriziya y’abangirikani muri Diyosezi ya Shyogwe avuga ko kuba Kiliziya Gaturika itangije ivugurura rishingiye ku buvandimwe hagamijwe komora ibikomere ari isomo andi matorero agomba kwiga no gushyira mu bikorwa, kuko nk’Abangirikani ubu bamaze kwigana Kiliziya Gaturika ibijyanye n’umuryango remezo ufasha abakirisitu bo hasi.
Uyu mushumba agira ati “nshimiye abatangije iki gikorwa kuko burya twe turakopera, twabakopeye umuryango remezo ubu iwacu tuwita Itorero shingiro, n’ubuvandimwe nabwo turabutwaye, kuko twemera ko ubwami bw’Imana twemera ari bumwe”.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kiriiziya gauturika cg se nandi madini badufasha kwigisha ubumwe n’ubwiyunge kuko bahura nabanyarwanda benshi mu bihe btandukanye, ibi rero byatangiwe bibere abandi urugero kandi bizatanga umusaruro turabyizeye