Gatunda: Bane bafunzwe bakekwaho kwiba ibendera ry’igihugu
Guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa 03 Kanama 2015, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda hafungiwe abantu bane bose bakekwaho kwiba ibendera ry’igihugu, ry’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Gatunda.
Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa 03 Kanama 2015, ngo ni bwo umuzamu urinda kuri aka kagari yakanguwe n’ushinzwe umutekano, DASSO, amubwira ko ibendera ataribona. Uyu muzamu wari waharaye wenyine kuko ngo mugenzi we yari yarwaye atakoze yahise abimenyesha ubuyobozi.

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yahise ita muri yombi abantu bane bakekwa harimo uwo muzamu wari waharaye, uwo bagombaga kuhararana wari urwaye, umudasso wabyukije umuzamu amubwira ko ibendera ryibwe ndetse n’umuturage ngo wari wahageze mu masaha y’igicuku umunsi umwe mbere y’uko iryo bendera ryibwa.
Ubuyobozi n’abaturage bakaba bakomeje kurishakisha. Hakuzweyezu Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, akeka ko ibikorwa nk’ibi byo kwiba ibirango by’igihugu bishobora kuba bikorwa n’abarembetsi batwara kanyanga. Kuri we, ngo kwiba ibendera ry’igihugu bigamije guca intege ubuyobozi.
Hakuzweyezu avuga ko bagiye kuganiriza abaturage kugira ngo bagire uruhare mu gukumira ibikorwa nk’ibi. Ikindi ngo bagiye gukaza amarondo kugira ngo abantu nk’aba bajye bafatwa.
Si ubwa ubwa mbere aka kagari kibwa ibendera kuko n’umwaka ushize ryibwe rikaburirwa irengero gusa abaturage baza kwishakamo ubushobozi bakusanya amafaranga yo kugura irindi.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimba mushaka guhindura igihugu canyu na afrika reba hano(ntiwite kwidini umva ibyo bavuga gusa ni Live)
http://livestream.com/ziontemple/rwanda
Abakozi bi Imana bavuye muri Afrika yoose...ibibazo byo mu Burundi nibyo igihe gito reba imbere.
ibendera ni urwanda uzafatirwa mu cyaha azahanwe bikomeye itegeko Niba ryoroshya icyaha bazarihindure hageho na mande menshi bage baritinya nkuko ufatiwe muri manjyendo amategeko ayabona