Gatuna: Umutekano ni wose nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage ba Uganda
Ubuzima bwongeye kugaruka nk’ibisanzwe mu duce twegereye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, Nyuma y’imyigaragambyo yoroheje y’abatuye mu gice cya Uganda, biturutse ku rupfu y’urupfu rw’umugande watwikiwe mu modoka n’abagizi ba nabi.
Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 17/01/2013, nibwo umugabo w’Umugande yatwitswe n’abantu bataramenyekana, bamutwikiye mu modoka ye. Ariko nyuma yo guhumurizwa n’impande zombi, kuri ubu umutekano ni wose.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19/1/2013, Ushinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Gicumbi yatangaje basabye abanya-Uganda baturiye umupaka ko batagomba gukomeza kwigaragambya kuko ubwicanyi bwakorewe Tinyinondi Dickson ko igihugu cy’u Rwanda ntaruhare rubifitemo.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugeza umuyonga w’umurambo wa nyakwigendera ku mupaka, habaye ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwo ku mpande z’ibihugu byombi n’abaturage ba Uganda baturiye umupaka.
Babashishikariza gutuza bagategereza ikizava mu nzego zishinzwe iperereza zo mu bihugu byombi, kuko ubu hagishakishwa amakuru ku bakoze buriya bwicanyi.
Abaturage baturiye umupaka bose basabwe gutanga amakuru ku kintu cyose bamenya kirebana n’urupfu rw’uyu mugabo.
Nyakwigendera Dickson Tinyinondi ari bushyingurwe uyu munsi akaba asize umugore n’abana babiri b’abakobwa.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|