Gatumba : Umukobwa afunzwe akekwaho gutwara abana b’abakobwa ahantu hataramenyekana

Kuva ku wa 9 Kamnena 2015, kuri sitasiyo ya polisi iri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero hafungiwe umukobwa ufite imyaka 22 witwa Nyiramahirwe Clementine, ushinjwa gukura abana b’abakobwa mu ngo z’iwabo akabajyana ahandi hantu ubu hataramenyekana.

Ubwo yafatwaga, uyu mukobwa wo mu Murenge wa gatumba yari afite abana b’abakobwa 2 batarageza ku myaka y’ubukure, ndetse ngo bategereje n’undi kuko yagombaga kubajyana aho we avuga ko ajya kubashakira akazi.

Bikekwa ko aba bakobwa bjyanwa gucuruzwa.
Bikekwa ko aba bakobwa bjyanwa gucuruzwa.

Nubwo iperereza rigikomeje ku mpamvu n’aho abo bana b’abakobwa bajyanwa, bikekwa ko byaba bifitanye isano n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking), cyane cyane ku bana bato.

Umuyobozi wa Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira, avuga ko iperereza rigikomeza ngo hamenyekane aho abo bana bari bajyanwe.

Ababyeyi b’aba bana bo bavuga ko batari bazi iby’urugendo rw’abana babo. Gusa ngo muri aka gace hakunze kuva abana bakiri bato cyane cyane abakobwa ngo bajya gushaka akazi ahandi, nko gukora mu ngo z’abifite.

Amakenga y’uko aba bana bashobora kuba bajyanwa ahantu bakoresha ibinyuranya n’umuco Nyarwanda ndetse n’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’umwana, aje akurikira ibura ry’abana 25 b’abakobwa mu Kagari ka Matare mu Murenge wa Matyazo, babuze mu mpera z ‘umwaka ushize wa 2014 kandi ababyeyi babo ngo bakaba batazi aho abo bana bagiye.

Mu nama y’umutekano y’akarere yabaye kuwa 29 Ukwakira 2014, inzego z’umutekano n’izibanze mu butegetsi bwite bwa Leta biyemeje guhagurukira gushakisha aho abo bana bajyanwa, dore ko hari n’amakuru avuga ko hari ababa bajyanwa mu gihugu cy’Ubugande.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

police yigihugu cyacu ikomeje guta muri yombi abagizi ba nabi nkuwo bashakaga gucuruza abana azahanwe icyaha ni kimuhama.

bizimana yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka