Gatumba: Koperative CODRS irasaba Leta kuyirenganura kubera amagweja yayo yangijwe na GMC
Abanyamuryango ba koperative CODRS (Cooperative for Development Realing Silk worms) ihinga boberi mu murenge wa Gatumba mu karerea ka Ngororero barasaba ubuyobozi bwa Leta kubishyuriza ingurane y’ubuhinzi bw’amagweja bwangijwe n’amazi aturuka mu birombe bya sosiyete GMC icukura gasegereti muri uwo murenge.
Mbere y’uko ubuhinzi bwabo bwangizwa n’amazi y’iyo sosiyete, koperative yinjizaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 350 na 500 aturtse kuri ubwo buhinzi kuko bari bafite isoko muruganda rwa UTEXRWA rukora imyenda; nk’uko byemezwa na perezida wiyo koperative, Uwumuhoza Aimable.

Uwumuhoza avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 ubwo amazi yabangirizaga bamaze guhomba amafaranga arenga miliyoni 25.
Ikibazo cyabo bagerageje kukinyuza mu nzego zitandukanye kugera kuri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, maze basaba sosiyete GMC ko yatanga amafaranga yo kwimurira ubwo buhinzi ahandi ariko ntibarabikora.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatumba nabwo bwemeje ko iyo koperative yangirijwe maze minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ari nayo itera inkunga iyo koperative isaba GMC gutanga amafaranga miliyoni imwe yo kugura imirima ahandi maze MINAGRI igafasha iyo koperative kwimura umushinga wabo.

Nubwo umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gatumba, Bihoyiki Telesphore, atangaza ko ubuyobozi bukora uko bushoboye ngo icyo kibazo gikemuke, abagize iyo koperative bo bahamya ko habaho uburangare cyangwa kudategeka iyo sosiyete kubirangiza.
Abagize koperative CODRS barasaba ko ikibazo cyabo cyakomeza ku rwego rw’igihugu, dore ko ngo cyageze no kurwego rw’umuvunyi.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa GMC ntibyakunda kuko abayobozi bayo ngo ntamwanya bafite kubera akazi kenshi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakosora kuri ariya mafoto ubanza ari imirima ya boberi kuko amagweja ni udukoko dutanga ubudodo
Aya si amabweja, ni amabobere!