Gatumba: Haravugwa amakimbirane hagati y’umuyobozi w’akagari n’umucuruzi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rusumo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero ararega umuturage akaba n’umucuruzi mu kagali ayobora ko yigomeka ku buyobozi bw’akagali ndetse akanamwangisha abaturage n’abayobozi bamwe na bamwe.

Intandaro z’ayo makimbirane ari hagati y’umuyobozi w’akagali witwa Hategekimana Alexandre hamwe n’umucuruzi witwa Makuza Alexis ntizivugwaho rumwe n’impande zombi kuko buri wese ashinja undi kuba umunyamakosa.

Umuyobozi w’akagali avuga ko mugutangira, Makuza yubatse ikiraro cy’ingurube ze ku butaka bwa Leta kandi ku muhanda ahatemewe kubakwa maze yamubuza kubaka akamutera utwatsi ndetse akanakangurira abaturage n’abayobozi b’imidugudu kutumvira umuyobozi w’akagali.

Ibi ngo abikora yitwaje ijambo afite kubera imitungo ye, aho ngo abwira abaturage ko umuyobozi w’akagali ari umucancuro azajya ahandi naho we bagakomeza guturana.

Ikindi uyu mucuruzi ashinjwa ni uko atitabira gahunda za Leta nk’aho yanga gufatanya n’abandi bacuruzi gutanga umusanzu wo kurinda umutekano mu gasantere ka Rusumo, ndetse yacibwa n’amande akanga kuyatanga.

Gusa ubuyobozi bw’umurenge nabwo bukaba bugayirwa kudafatira ibyemezo uwo mucuruzi kuko Hategekimana avuga ko yabugejejeho icyo kibazo inshuro nyinshi mu magambo no mu nyandiko.

Rumwe mu nyandiko twabashije kubona rwanditswe n’umuyobozi w’akagali rusaba umurenge gukurikirana uwo mucuruzi n’abayobozi babiri b’imidugudu bavugwa ko baba bafatanyije nawe kuzambya ibintu, ariko akaba nta cyemezo kigeze gifatwa kuri icyo kibazo.

Ku ruhande rwa Makuza, avuga ko uwo muyobozi yatangiye amwaka ruswa ngo amureke yubakire ingurube ze, maze yayamwima agatangira kumurwanya.

Bamwe mu baturage twaganiriye harimo n’abayobozi b’imidugudu bemeza ko buri ruhande ruhangana n’urundi kandi buri wese akagerageza gushaka abantu babogamira ku ruhande rwe.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 4 )

Bafitanye ikibazo ubwabo babijyane mubunzi

Serubuga Fabien Alias Brown yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

UYU MUGITIFU ARAKABIJE NTA MUTURAGE UMWUMVA.IYO AVUGA KO NUBUYOBOZI BWUMURENGE BUTAMUKEMURIRA IKIBAZO, BARAMUZI NI UMUNYAMANYANGA AKAGIRA NAMATIKU.

BEBE yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Aha!!GITIFU wacu wa rusumo se,kotumwitungiye nkumurwayi!muzadufashe kumushakira umuti turebe ko yakira guhubuka.

Mutuye yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Umuyobozi w’akagari ka rusumo ahutaza abaturage abaka zaruswa mbese afite inda mbi cyane!!!!!irakabije niyo imutera ibyo byose.ntawutamuzi.

Ndayishimye yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka