Gatumba: Abacukuzi bahawe amezi 3 ngo bagaraze ubushobozi bwabo mu gusimbura GMC

Nyuma y’uko isosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession) yakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero ihagaritse imirimo yayo muri Gicurasi 2014, minisiteri y’umutungo kamere (MINERENA) yashyizeho igihe cy’amezi atatu ngo ba rwiyemezamirimo bose b’abanyarwanda bagera kuri 20 basabye gukora ubucukuzi bagaragaze ko babifitiye ubushobozi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINERENA, Imena Evode, wari mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 6 Kanama yasabye aba bacukuzi gukoresha neza umutungo kamere bafite, bakawubyaza umusaruro birinda magendu no gucukura mu kajagari.

Yizeje aba bacukuzi kandi ko igihe cyo gushyira ku isoko ibikorwa by’ubucukuzi byakorwaga na GMC, abazaba baragaragaje ubushobozi bwo gukora bakurikije amategeko n’ibisabwa bazahabwa umwanya wo guhangana n’abandi bashoramari biganjemo abanyamahanga bakunze gushora imari yabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Abacukuzi baragijwe ibirombe bya GMC barimo n'abagore barasabwa gutanga umusaruro mwinshi.
Abacukuzi baragijwe ibirombe bya GMC barimo n’abagore barasabwa gutanga umusaruro mwinshi.

Kimwe mu byo aba bacukuzi bemereye umunyamabanga uhoraho muri MINIRENA, ni uko bagiye kongera umusaruro wabonekaga ukava kuri toni 5 GMC yabonaga ku kwezi ukagera kuri toni 60 buri kwezi.

Aba bacukuzi biganjemo abasanzwe bakorera ibikorwa byabo mu mbago cyangwa hanze ya GMC ari nabo bakekwagaho gukora magendu y’amabuye y’agaciro bayajyana ahandi.

Perezida wa koperative y’abacukuzi yaragijwe ibirombe bya GMC, Ngaboyishema Alexis, avuga ko bazasaba minisiteri ifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano zayo kuzana umuntu ugura umusaruro wabo hafi kandi ku giciro nk’igitangwa i Kigali, kuko ngo ibiciro ari kimwe mu bituma abacukuzi bajyana amabuye rwihishwa.

GMC yahagaze imaze kubaka uruganda rugezweho rutunganya gasegereti na koruta bicukurwa muri Gatumba.
GMC yahagaze imaze kubaka uruganda rugezweho rutunganya gasegereti na koruta bicukurwa muri Gatumba.

Umunyamabanga wa Leta muri MINERENA yabemereye ko bazahabwa uburenganzira bwo gufunga amabuye (tag) batagombye kujya ahandi ariko bakabikora bayobowe n’ubuyobozi buhagarariye inyungu za Leta muri GMC ubu bagikurikirana ibikorwa.

Aho aba bacukuzi bahawe kuba bakorera ubucukuzi bwabo ni ubuso bwa hegitari ibihumbi makumyabiri na bibiri (22.000ha), hose hakorerwaga ubucukuzi na GMC. Gusa kubera ubunini bwaho, ubu ngo n’abandi bashoramari bemerewe kujya kuhakorera aho bacibwa amafaranga ari hagati ya miliyoni ebyiri n’enye ku kwezi bagahabwa aho bakorera ubucukuzi.

Muri uyu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero hacukurwa amabuye y’agaciro atandukanye yiganjemo koruta na gasegereti.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urumva ukuntu abacuruzi baba bashyizwe igorora nibinanirwa rero ntibazigira uwo barenganya , ibi rewose biyo twita ubuobozi bwegerete abaturage kandi bubakorera koko,

justin yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka