Gatsibo: Urubyiruko rwa FPR rwubakiye umukecuru inzu igezweho
Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagali ka Kabeza, Umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo rwatashye ku mugaragaro inzu rwubakiye umukecuru muri gahunda yo kuremera abatishoboye.
Rugengamanzi Steven uhagarariye urubyiruko rw’umuryango FPR mu Karere ka Gatsibo yatangarije Kigali Today ko iki ari igikorwa bakoze ku gitekerezo cya Perezida wa Repubulika cyo kuremera abatishoboye muri iki gihe umuryango urimo wizihiza imyaka 25 umuze uvutse.
Mukanama Generoza ni umukecuru w’imyaka 75 niwe watoranyijwe mu batishoboye yubakirwa iyo nzu.Tuganira nawe mu muhango wo kumushyikiriza iyo nzu tariki 30/11/2012, yagize ati “biranshimishije cyane ndumva ntacyo nabona mpa uru rubyiruko gusa Imana izabampembere”.

Iyi nzu yahawe umukecuru Mukanama yatwaye amafaranga miliyoni 8 zakusanyijwe n’inzego zitandukanye z’urubyiruko rw’akarere. Umukecuru Mukanama yinjiye muri iyi nzu asangamo ibikoresho nkenerwa byose mu buzima bwa burimunsi, banamuha inka.
Minisitiri Protais Musoni akaba na komiseri w’umuryango FPR,wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango nawe yaboneyeho umwanya wo gushimira urubyiruko rw’akarere ka Gatsibo kuri ubwo bwitange bagaragaje anabasaba kutagarukiriza aho kuko igihugu gikeneye amaboko yarwo mu iterambere rirambye.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Madame Uwamariya Odette, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, n’abayobozi bakuru b’ingabo na polisi.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|