Gatsibo: Umunsi w’umurimo wizihijwe hashimwa abakozi babaye indashyikirwa
Tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka ni umunsi wahariwe umurimo, uyu munsi wizihijwe ku rwego rw’ibigo n’abakozi babikoramo, abakozi bose b’Akarere ka Gatsibo bakaba bawizihirije ku biro bikuru by’akarere.
Ruboneza Amabroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, mu ijambo ryo gutangiza gahunda zari zateguwe kuri uyu munsi yibukije abakozi bose b’Akarere kongera kwita ku muco wo gukorera hamwe kuko aribyo bituma babasha kwesa imihigo baba barahize imbere ya Perezida wa Repubulika.
Ruboneza yagize ati: “Aho tumaze kugera ni heza ariko ntitugomba kwirara, tugomba guteza imbere akarere kacu twitabira gukorera hamwe, ibi bizadufasha kudatezuka ku ntego twiyemeje yo kugeza Akarere kacu ku iterambere rirambye mu nzego zose z’ubukungu”.
Ruboneza yakomeje avuga ko kuba Akarere ka Gatsibo karaje ku mwanya wa nyuma muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ubuyobozi bwabiganiriyeho n’inzego zibishinzwe, zikaba zarijeje ko Akarere kazava kuri uwo mwanya kakagera ku 100% muri mituweli uyu mwaka.

Kuri iki kibazo Pascal Uwimana, umukozi w’ikigo cy’Akarere gishinzwe ubwisungane mu kwivuza, yagaragaje ko ikibazo cyabayeho ahanini ari uburyo bw’imyishyurire ya mituweli yahindutse, abaturage bakaba batari babimenyereye, hamwe n’abandi baturage bamwe na bamwe bagiye banga kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitewe n’imyimvire yabo.
Kuri uyu munsi kandi abakozi b’Akarere bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi, ikibazo bagaragaje cyane cyane kikaba ari ikibazo cy’itumanaho ngo ridakorwa neza hagati y’abakozi.
Imihango yari yateguwe kuri uyu munsi mu Karere ka Gatsibo yasojwe hatangwa ibihembo by’ishimwe ku bakozi babaye indashyikirwa mu kazi kabo kurusha abandi. Umunsi ukaba warangijwe n’ubusabane hagati y’abakozi b’Akarere.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Congratulations Sengabire Celestin, DCO Gatsibo.
ndabishimyeko mwasubije amaso inyuma mukareba ibyo mwagezeho. Ariko se mwibutse no kureba ibyo mutagezeho? Ntamihanda, amavomero yarasibye! ubwo se iyo niyo vision murimo kutwerekezamo koko! Reka dutegereze umusaza niwe wenda uzabaduhwiturira.