Gatsibo: Serivise z’ubworozi nizo abaturage bishimira cyane

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza (RGB) kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gicurasi 2014, cyagaragarije Akarere ka Gatsibo uko abaturage bavuze aka karere mu mitangire ya service mu mwaka wa 2013, muri gahunda yiswe Citizen Report Card 2013.

Abaturage b’akarere ka Gatsibo bavuga ko bishimiye servisi z’ubworozi ku kigereranyo cya 91.8%, guhuza ubutaka bikaba biri ku kigereranyo cya 29.7%, naho guhinga igihingwa cyatoranijwe biri 44.1%; nk’uko byagaragajwe na Munyandamutsa Jean Paul, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza (RGB) wanakoze ubu bushakashatsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yavuze ko uko abaturage babona serivisi n’ubwo atari neza bagiye kureba aho baguye kugira ngo bakosore uko batanga serivisi mu maserivisi atandukanye kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku karere.

Yagize ati: “Tugiye gukaza ubukangurambaga mu bayobozi b’inzego z’ibanze kuko ariho akenshi ukunze gusanga amakosa yo gutinda kugeza serivisi ku baturage, nkuko tutahwemye kubikora”.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo bugaragarizwa imitangire ya serivisi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragarizwa imitangire ya serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko icya mbere bakoze ari uko ku muryango wa buri muyobozi haba hariho nimero ya telefoni ye kugira ngo umubuze amuhamagare, banashyizeho umurongo utishyurwa wa 3380, ku buryo umuturage utishimiye serisi ahawe ahita abimenyesha ubuyobozi bukuru bw’akarere.

Iyi nama yari yatumiwemo Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, abajyanama batandukanye b’Akarere, ubuyobozi bw’Akarere n’abakozi b’Akarere barimo abashinzwe ubuhinzi, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe imisoro, abayobozi b’Utugari n’abandi. Iyi nama ikaba yasojwe no gusomerwa itegeko rigenga imyitwarire y’abakozi ba Leta.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka