Gatsibo: Mukayigirwa arasaba ubufasha nyuma yo kwibaruka impanga enye
Umubyeyi witwa Mukayigirwa Bonifrida w’imyaka 29 y’amavuko, utuye mu murenge wa Murambi, Akagari ka Rwimitereri, mu mudugudu wa Kigote mu karere ka Gatsibo, arasaba ubufasha nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize yibarutse abana b’impanga bane.
Avuga ko ku bwe atazabasha gushobora kubarera wenyine niba nta bundi bufasha abonye.

Uyu mubyeyi ibi abitangaza mu gihe kugeza ubu akiri kwitabwaho n’ibitaro bikuru bya Kiziguro ari naho yabyariye abo bana. Avuga ko yibaza uko ubuzima bw’abana be buzamera mu gihe azaba asezerewe muri ibi bitaro.
Agira ati “Mfite ikibazo cy’amashereka macyeya kuko n’undi mwana aba bakurikiye ntiyabashaka kumuhaza, ubuyobozi bumfashije byibura bukampa inka ikamwa yajya inyunganira mu kubona amata yo kubahaza kuko abana bane ni benshi, ikindi kibazo mfite ni abantu bo kuzamfasha kubarera kuko mu rugo ni njye n’umugabo wanjye gusa.”

Mfitumukiza Edison akuriye abaforomo mu bitaro bikuru bya Kiziguro, ari nawe ukurikirana ubuzima bw’aba bana na nyina umunsi ku wundi kuva bagera muri ibi bitaro, avuga ko ari ubwa mbere muri ibi bitaro habonetse umubyeyi ubyaye impanga enye.
Avuga ko ubusanzwe bakunze kwakira ababyara abana batatu cyangwa babiri, yongeraho kandi ko byibura rimwe mu kwezi muri ibi bitaro haboneka umubyeyi ubyara impanga z’abana batatu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi uyu mubyeyi atuyemo, buvuga ko bugiye kumukorera ubuvugizi kugira ngo abashe kubona ubufasha mu kurera abana be, ikindi kandi ngo buzakomeza kumuba hafi bukurikirana imikurire y’aba bana.
Uyu mubyeyi Mukayigirwa ngo ubu si ubwa mbere abyara abana b’impanga kuko hari izindi yagiye abyara ariko ntizibashe kubaho, ubu agize abana batanu mu mbyaro esheshatu. We n’umugabo we basanzwe ari abahinzi baciriritse.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo Bana N’ABA LETA AHUBWO nitabare hakiri kare
Ubudehe ntabwo twamenya uko babipanze;bashatse ko abantu bisumbukuruza.uragirango "kujurira "?uwabyishe mbere arahari azengera abyice.mfite ubumuga maranye imyaka 24,bwemejwe na muganga muwa 1992,mfite ikarita;nta mushahara mfite,sinawuteganya,sinsagurira isoko ndya rimwe ku munsi,nta muntu ngira ukorera leta abikorera:kunshyira mu cyiciro kimwe(3) na gitifu w’akagali babikuye he? nimundangire ahandi nzajya kujurira
bavandimwe tujye twibuka no gushima Imana
yooo mbega byizaweeee icyampa nanjye nkazabibaruka gutyo (2filles et 2garçons) nahita mbagira ba bucurape! ntawundi nabyara, gusa impundunyinshi kuri uyumubyeye kdi nafashwe ni ukuri!
Ahiiii, Ahiiii, Ahiiii izo mpundu uzakirane niri jambo usanga muri Yeremiya 29 umurongo wa 11.Izi byose ntiwihebe rwose izakurwanirira hamwe nibyo bibondo.
Ndasaba Imana ngo najye izame kubyara nkabo nka nyuma yimyaka ine.,
Ahiiii, ahiiii
nimba atifashije uwo mubyeyi niyigweho kuko birakwiye, abo bajyambere bataducika kuko ntibyoroshye kubitaho.