Gatsibo: Mu Kwakira 2015 habaruwe abana 773 bagaragaweho imirire mibi
Ubuyobozi bushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Gatsibo burasaba ababyeyi gufatanyiriza hamwe kugira ngo hirindwe ibibazo by’imirire mibi mu bana.
Babisabwe mu gihe imibare yagaragaje ko m’Ukwakira 2015, muri ako karere habarurwaga abana 773 bafite ibibazo by’imirire mibi no kugwingira.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya kane mu Rwanda, ryashyize akarere ka Gatsibo ku mwanya wa gatatu mu turere turangwamo ibibazo by’imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu.
Umubyeyi witwa Nyiragahinda Dative, wo mu Murenge wa Kabarore ni umwe mu bitabira gahunda y’igikoni cy’umudugudu nyuma y’uko umwana we agaragaweho ikibazo cy’imirire mibi cyamukururiye kugwingira. Avuga ko mu mpamvu asanga zarateye iki kibazo harimo kuba uwo bashakanye yaramutaye agitwite.
Ati “Umwana wanjye yagize kugwingira nkimutwite kuko se yahise anta nanjye ntangira kwirwanaho kugeza avutse na nyuma sinabona uko mwitaho uko bikwiye kubera amikoro make.”
Bamwe mu batuye Akarere ka Gatsibo bavuga ko mu mpamvu zitera imirire mibi, harimo n’ubumenyi buke ku gutegura indyo yuzuye, ubukene hamwe n’amakimbirane.
Abagabo batungwa agatoki ko mu bihe by’isarura imyaka yose bayigurisha amafaranga bakayanywera, bikagabanya ubwumvikane mu bashakanye ari na byo usanga bigira ingaruka ku bana.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Uwimpuhwe Esperance, akaba asaba abagabo n’abagore gufatanyiriza hamwe mu kubungabunga imibereho myiza y’abana babo.
Agira ati “Iyo hari amakimbirane mu miryango agira ingaruaka ku bana ntibabashe kwitabwaho uko bikwiye, ababyeyi turabakangurira gushyira hamwe kuko umuryango mwiza ari wo shingiro ry’iterambere rirambye.”
Mu bana 773 bagaragaye ko bafite ikibazo cy’imirire mibi, 618 bafite imirire mibi yoroheje naho 155 bakagira imirire mibi ikabije, ubu bakaba bakurikiranirwa umunsi ku munsi mu bigo nderabuzima by’aka karere.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|