Gatsibo: Intore ziri ku rugerero zitewe ishema no kubaka igihugu
Intore ziri ku rugerero mu Karere ka Gatsibo zivuga ko zitewe ishema no gutanga umusanzu wazo mu kubaka igihugu, no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage babashishikariza kwitabira gahunda za Leta mu rwego rwo kwesa imihigo biyemeje.
Ibi uru rubyiruko rwabitangaje kuwa kane tariki 15/01/2015, ubwo Kigali today yarusangaga mu bikorwa by’urugerero kuri site za Kiramuruzi na Murambi, ni nyuma y’iminsi ibiri gusa uru rubyiruko rw’intore rutangiye iyi mirimo y’urugerero icyiciro cya gatatu.
Aba basore n’inkumi bavuga kandi ko ibi byose babikora mu rwego rwo gukunda igihugu cyababyaye bagendeye ku nyigisho zitandukanye bahawe mu gihe bari mu itorero bitegura gutangira urugerero.

Intore nkuru ku rwego rw’Umurenge wa Kiramuruzi akaba n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Munyaburanga Joseph, avuga ko akurikije uburyo izi ntore zatojwe yizeye ko zizakurikirana neza imihigo y’imirenge zituyemo.
Ati “Izi ntore tuzitezeho umusaruro ushimishije kuko zaratojwe bihagije, uretse ko natwe nk’ubuyobozi bw’Umurenge twashyizeho itsinda ryo kuzabafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi, twizeye rero ko ku bufatanye ibyo biyemeje nta kabuza bazabigeraho”.
Mu bikorwa bitandukanye izi ntore zizakora ku rugerero harimo kubaka ibyumba by’amashuri, kubarura abaturage bazi gusoma no kwandika, gufasha abatishoboye, gushishikariza abaturage kurushaho kwitabira gahunda za leta zirimo; guhuza ubutaka, kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Intore z’inkomezabigwi ziri ku rugerero mu Karere ka Gatsibo zose hamwe ni 1876, zikaba zigizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye bari hagati y’imyaka 18 na 26. Biteganyijwe ko urugerero icyiciro cya gatatu kizamara amezi 6.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimba hari ikintu gishyimisha abanyagihugu ni ukugira uruhare runaka mu iterambere ry’igihugu cyawe... Noneho iyo igihugu kiri gutera imbere nk’u Rwanda ukabigiramo uruhare biba biteye ishema
mukomereze aho dore intambwe zanyu nizo zizubaka igihugu kandi abanyarwanda twese twiteguye gufatanya n’urubyiruko mu kubaka igihugu igihe cyose, tuzi neza ko abafatanyije ntakibananira, mukomeze mwunge ubumwe rero byose bizagenda neza!!