Gatsibo: Imvura ikabije yangije imyaka y’abaturage
Imvura y’urubura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kuwa Kane w’iki cyumweru mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, yasize yangije imyaka y’abaturage ku ubuso bungana na hegitari enye bibaviramo igihombo.
Abaturage bibumbiye muri koperative “Intambwe ” ihinga inanasi bari mu bakozweho n’iyi mvura, batangaza ko byabateye igihombo kandi barabishyizemo imbaraga kugeza n’aho basabye ubufasha.
Abagize iyi Koperative bavuga bahombyr imbuto y’inanasi bari barahinze, ingana n’agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 1,5 bari bizeye kuzakuramo.
Akarere ka Gatsibo gasanzwe katagira imigezi, abaturage basabwa gukora imirwanya suri ifata amazi bayabuza kumanuka mu bishanga akangiza umusaruro w’ubuhinzi.
Ushinzwe amakoperative muri aka karere, Celestin Sengabire, agira inama abatuye aka gace ko kuba nyamwigendaho bidafasha umuturage kugaragaza ikibazo yagize, ahubwo ko iyo bashyize hamwe bagira ijwi rinini.
Akomeza avuga ko n’ubwo koperative “Shishikara Muhinzi” yangirijwe n’imvura, ikibazo bagize byoroshye kucyikuramo kuko bibumbiye hamwe kurusha uko umuturage ku giti cye yabigerageza.
Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), mu ntangiriro z’uyu mwaka, yari yaburiye abaturage uburyo barwanya ibiza, harimo guhinga kumaterasi no gukora imirwanya suri kuko biri mubifata amazi.
Yari yanabasabye gutura ahantu habereye, hadatwarwa n’inkangu n’isuri ariko nanone amazi atarengera.
BenjaminNyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|