Gatsibo: Ibitaro bya Ngarama bigiye kubakishwa Miliyari esheshatu

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko muri Kamena 2023, hazatangira kubakwa inyubako nshya y’Ibitaro bya Ngarama ifite agaciro ka Miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ikazasimbura inyubako zari zisanzwe kuko ngo zishaje kandi zikaba nta n’ubushobozi bwakira abarwayi bose bari mu ifasi y’ibi bitaro.

Ni nyuma y’uruzinduko yagiriye muri ibi bitaro tariki ya 15 Ukwakira 2022, akagaragarizwa ibibazo birimo harimo n’icy’inyubako zishaje.

Ibitaro bya Ngarama byubatswe mu mwaka wa 1980 bikaba byakira abaturage b’ibigo nderabuzima 10 harimo birindwi byo mu Karere ka Gatsibo bifite abaturage 192,393 n’abandi 38,739 bo mu bigo nderabuzima bitatu byo mu Karere ka Nyagatare.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ngarama, Dr. Nzambimana Bosco, yatangarije RBA ishami rya Nyagatare ko ukurikije ubushobozi bw’inyubako zabyo, bitakabaye byakira umubare ungana utya kuko bifite ibitanda by’abarwayi bitarenga 150.

Ati “Ikibazo cy’inyubako cyo ngira ngo namwe murabibona zirashaje cyane ariko n’ubuyobozi burabizi.”

Uretse ikibazo cy’inyubako, ngo hari n’ikibazo cy’umubare muke w’abaganga b’ababyaza kuko bafite 13 gusa.

Ibi ngo byabagizeho ingaruka kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima umwaka wa 2021 igaragaza ko ibitaro bya Ngarama byaje mu bitaro 11 byagize impfu nyinshi z’ababyeyi bapfuye babyara, nk’uko umuyobozi wabyo yakomeje abisobanura.

Agira ati “Twagize impfu nyinshi kubera ikibazo cy’umubare muto w’ababyaza ariko Minisiteri y’Ubuzima yatwemereye kutwongerera abandi batanu.”

Umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko serivisi bahabwa atari nziza kubera abaganga bake.

Yagize ati “Nkatwe ababyeyi hari ubwo uhagera ugasanga bahugiye ku wundi bagatinda kukugeraho ukabyara umwana ananiwe cyangwa n’umubyeyi akaba yahatakariza ubuzima.”

Nyuma yo gusura ibi bitaro akanagaragarizwa ibibazo bifite, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yijeje ko mu gihe cya vuba hagiye gutangira kubakwa inyubako nshya isimbura izihasazwe zishaje ikazatwara Miliyari esheshatu.

Ati “Ugiye kureba imiyoboro y’amazi iy’amashanyarazi, iy’itumanaho, inyubako zihari, ibikoresho, usanga mu by’ukuri bishaje ariko icyiza ni uko ku bufatanye na
Minisiteri y’Ubuzima n’Akarere ka Gatsibo hagiye kubakwa ibindi bitaro ku gaciro ka Miliyari esheshatu, ndetse icya kabiri kikaba cyaramaze kuboneka, ahazubakwa hakaba haramaze kuboneka.”

Biteganyijwe ko ibitaro bya Ngarama bizatangira kubakwa mu mwaka wa 2023 muri Kamena.

Naho ku kibazo cy’umubare muke w’abaganga ngo ibitaro bya Kiziguro n’ibya Nyagatare bizajya biboherereza abaganga bo gutanga inyunganizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka