Gatsibo: Harebwe aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwamuritse aho imihigo Akarere kasinyanye na Perezida wa Repubulika igeze ishyirwa mu bikorwa, hanerekanwa ibisigaye gukorwa.
Hari mu nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa gatanu taliki 22 Mutarama 2016, iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe uko ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye yakwemezwa, kugira ngo Akarere kabone ububasha bwo kuyikoresha muri aya mezi asigaye y’ingengo y’Imari 2015-2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko aho akarere kageze kesa imihigo kahize ari ibyo kwishimira, kuko byinshi mu bikorwa Akarere kiyemeje gukora bitandukanye biteza imbere abaturage bigenda bishyirwa mu bikorwa.
Yigize ati:” Ibimaze kugerwaho ni byinshi ariko turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo turusheho guteza Akarere kacu imbere, kandi twizeye ko byose tuzabigeraho ku bufatanye n’abaturage.”
Iyi nama yanagaragaje igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ngarama, mu murenge wa Ngarama, uyu murenge ukaba ufite ubukungu bwinshi aho usanga abaturage bawutuye bafite imikorere myiza mu bijyanye n’ubukungu.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Rutayisire Wilson, yashimiye abajyanama akazi katoroshye bakoze muri iyi manda irimo kurangira, anasaba ubuyobozi bw’Akarere gukomeza gushyira imbaraga ku mihigo ikiri inyuma kugira ngo yose izeswe neza.
Ati:” Biragaragara ko hari akazi kakozwe katoroshye, kandi ni ibyo gushimirwa ku babigizemo uruhare bose, twizeye ko n’ibisigaye bizagerwaho neza uko twabyiyemeje.”
Akarere ka Gatsibo kari kahize imihigo 70 ikubiyemo inkingi enye zitandukanye arizo iy’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Ingengo y’imari yatowe kuri 30 Kamena 2015 yagaragazaga ko Akarere ka Gatsibo kazakoresha amafaranga angana na miliyari 13,422,740,256 y’u Rwanda, ubu ivuguruye ingana na miliyari 12,594,882,856 y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ebana nizeye ntashidikanya ko akarere kacu ka GATSIBO kazaza mu myanya y’imbere pe!! Kuko mayor wacu afite gahunda rwose.