Gatsibo: Hakiriwe imiryango 10 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko bumaze kwakira imiryango icumi y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya kuva aho icyo gihugu gitangiye kwirukana abanyamahanga bahaba mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko akarere ayobora gakora ibishoboka kugira ngo abo baturage birukanywe muri Tanzaniye babashe kugera mu miryango yabo.

Ruboneza ati: “Twarabakiriye tubashyikiriza imiryango yabo, nta bundi bufasha kugeza ubu bari babona, dutegereje kureba niba Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano zayo hari icyo izabikoraho”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise (hagati).
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise (hagati).

Iyi miryango yakiriwe mu Karere ka Gatsibo, ubu iherereye mu Mirenge ya Kiziguro, Remera ndetse na Kageyo, ubuzima ngo bukaba bukomeje nta kibazo ngo kugeza igihe bazashakirwa indi mibereho.

Kugeza ubu Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bamaze kugera ku 6000. Abafite imiryango ibakira bahita boherezwa mu turere bakomokamo abadafite imiryango mu Rwanda bakajyanwa mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu karere ka Kirehe.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

abatanzaniabatwirukanira abaturagebarihendatuzobakirakukonabacu

Ramamwitasoni yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka