Gatsibo: Gitifu w’akarere yeguye
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Rukundo William, yanditse asaba kwegura ku mirimo yari ashinzwe.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, wavuze ko yamaze kwakira ibaruwa isaba ubwegure bw’uyu munyamanga Nshingwabikorwa, kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015.

Yagize ati “Nashyikirijwe ibaruwa isaba ubwegure bw’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere mbereye umuyobozi. Ariko turacyategereje icyemezo kigomba gufatwa na njyanama y’akarere kugira ngo irebe niba iyegura ry’uyu mukozi rifite ishingiro, habonwe gufatwa icyemezo.”
Kigali Today yifuje kumenya icyo nyirubwite avuga kuri uku kwegura kwe ntiyitaba telefone ye igendanwa.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iri yegura ryaje rikurikira kuba uyu mukozi yari amaze iminsi yitaba ubugenzacyaha, kugira ngo asobanure ibijyanye n’amafaranga yaba yarasinyiye mu itangwa ry’amasoko binyuze mu buryo butemewe n’amategeko.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abo nibo batuma urwanda rutuzuza % muntego rwihaye gusa nimba haribyo yanyereje nabiryozwe kuko muturere ni benshi bakora amanyanga bakikirira nyamara twe abaturage twicira isazi mujisho
Hhhhh ubwo bamwirengeje gute bari kurangiza mandat? Ariko iyo post yo ngirango zanyobozi ntizayirya nkuko zariye iyubudiregiteri nindi yongewemo ahusanga bashyiramo benewabo, abatoni babo cg ababatura bitwajeko bari gukora acting ukibaza niba acting ntagihe itegeko rigena irangirira!!! Yarangirasebwo sihahandi ibizamini twirukamo dukora harubwo larga yagaragaza uwatsinze atemejwe na nyobozi bigakunda!!! Sha iki gihugu imiyoborere yohasi bi fake kabisa igiye gutuma tuyoboka ishyamba

niba yeguye Ku bushake ni byiza ariko
n’abandi bakora nabi barebereho kuko Mu turere twinshi biracika ngoho ba Rwiyemezamirimo batarangiza imirimo ariko bagahabwa Frw, imirimo ikozwe nabi, ibiciro bihanitse ikimenyane Mu bakozi... ibyo byose muzaze Mu karere ka Gakenke
mwirebere