Gatsibo: Bizihije isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ivutse

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo n’inshuti zabo, ku cyumweru tariki 09/12/2012, bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango umaze ushinzwe.

Hagaragajwe ibyagezweho n’abanyamuryango maze umunyamabanga uhoraho ku rwego rw’igihugu Francois Ngarambe abibutsa ko bagomba gukomeza gokora bashakira ineza Abanyarwanda.

Ibi birori byo Kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze, ku rwego rw’akarere ka Gatsibo, wabimburiwe no gusura umukecuru uherutse guhabwa inzu yo kubamo n’urubyiruko rw’abanyamuryango.

Nyuma, bamwe mu bagize komite y’umuryango ku rwego rw’igihugu barimo n’umunyamabanga uhoraho basuye bimwe mu bikorwa byagezweho byamurikwaga n’abanyamuryango.

Umuyobozi wa FPR mu karere ka Gatsibo, umunyamabanga mukuru wa FPR ku rwego rw'igihugu n'ukuriye FPR mu Ntara y'Uburasirazuba bakata umutsima wo kwizihiza isabukuru ya FPR.
Umuyobozi wa FPR mu karere ka Gatsibo, umunyamabanga mukuru wa FPR ku rwego rw’igihugu n’ukuriye FPR mu Ntara y’Uburasirazuba bakata umutsima wo kwizihiza isabukuru ya FPR.

Chairperson mu karere ka Gatsibo yagaragaje ibyakozwe muri iki gihe cyo kwitegura iyi sabukuru, birimo kuremera abatishoboye, gutanga ibiganiro mu nzego zitandukanye, gusura abarwayi ndetse n’amarushanwa atandukanye.

Uwimana Jeanne D’arc umunyamuryango witeje imbere ahereye kuri bike atanga ubuhamya yavuze ko byose bishingira ku mutekano waharaniwe na FPR-Inkotanyi.

Yagize ati “ibi byose ntitwari kubigeraho iyo tuba tudafite umutekano n’amahoro byaharaniwe n’umuryango, ubu turawushimira cyane ibyiza byose umaze kutugezaho”.

Umunyamabanga uhoraho wa FPR ku rwego rw’igihugu, Francois Ngarambe, yashimye uko imyiteguro y’iyi sabukuru yagenze mu karere ka Gatsibo ndetse n’ibyagezweho muri iyi myaka maze anasaba ko hakomeza kuzirikanwa gushakira ineza Abanyarwanda.

Yakomeje ashishikarize abanyamuryango gukora maze mu myaka nk’iyi iri mbere u Rwanda rukazaba rwihagije, rutarambirije ku nkunga z’amahanga.

Ibirori byose byari byateguwe mu mabara y'umuryango FPR-Inkotanyi.
Ibirori byose byari byateguwe mu mabara y’umuryango FPR-Inkotanyi.

Chairman w’umuryango mu karere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi wako, Ruboneza Ambroise, yavuze ko mu ngamba zihari harimo kurinda ibyakozwe ndetse no kubyongera aboneraho n’umwanya wo gusaba abanyamuryango kumvira ubuyobozi.

Muri ibi birori kandi abanyamuryango basangiye umugati nk’ikimenyetso cyo kwizihiza iyi sabukuru, banafata umunota umwe wo kwibuka nyakwigendera Minisitiri Inyumba Aloyiziya wari umunyamuryango ukomeye kuva ugishingwa.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abakomiseri batandukanye barimo Minisitiri Musoni Protais ba depite Kantengwa Yuliyana na Mukakalisa Faith na Uwamariya Odette chairperson mu ntara y’Uburasirazuba akaba n’umuyobozi wayo.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka