Gatsibo: Babwiwe ko ubutwari nyabwo ari ugukorana ubwitange
Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, ivuga ko ubutwari nyabwo ari ugukora neza ibyo ushinzwe, ukabikorana ubwitange kandi ukabikorera ku gihe.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Rutayisire Wilson, avuga ko Abanyagatsibo kimwe n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kwishimira ko ari abanyagihugu gifite intwari kuko ibikorwa byazo byakigejeje ku mahoro n’umutekano birambye.

Rutayisire yongeraho ko ubutwari nyabwo ari ugukorana ubwitange n’umwete ibyo ushinzwe.
ku wa 22 Mutarama 2016, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kuzirikana ibikorwa by’intwari muri aka karere.
Rutayisire, ubwo yari mu biganiro bitangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda, tariki 22/01/2016, yibukije abaturage ko izi ntwari, zaranzwe n’ibikorwa ndetse n’umuhate udasanzwe, ababwira ko bikwiye kubatera ishema kuko hari ibindi bihugu bitagize ayo mahirwe.
Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abantu batandukanye, abatuye Umurenge wa Gitoki ahasorejwe urugendo rwo gutangiza iki cyumweru, bavuga ko ibyakozwe n’intwari z’u Rwanda byahaye abato n’abakuru amasomo yibanda cyane ku mibanire myiza n’abandi, byo soko y’amahoro arambye.
Umwe muri abo baturage witwa Mukamutsinzi Frolence ati “Isomo nkuye mu biganiro tumaze guhabwa, ni uko umuntu ataza ngo ambwire gukora ikibi ngo mbyemere, nyamara mbere nashoboraga kuba nabikora, ariko mbonye ko ari ubugwari.”
Icyumweru cyahariwe kuzirikana ibikorwa by’intwari, mu Karere ka Gatsibo cyatangijwe n’urugendo rw’amaguru, aho abarwitabiriye baturukaga mu mujyi wa Kabarore berekeza mu Kagari ka Bukomane ho mu Murenge wa Gitoki.
Aka kagari ka Bukomane gafite amateka mu byerekeranye no kubohora igihugu ndetse n’ubutwari, kuko ari hamwe mu habereye urugamba rukomeye mu duce tw’Akarere ka Gatsibo.
Iki cyumweru biteganyijwe ko kizasozwa kuwa 31 Mutarama 2016.
Mu karere ka Gatsibo, urubyiruko rwongeye gusabwa kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inyigisho mbi ziganisha ku bwoko ruhabwa na bamwe mu babyeyi, bakagira umutima wo gukunda igihugu nk’abacyitangiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|