Gatsibo: Ba mutima w’urugo bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora
Kuri uyu wa 3 Kanama 2013, mu biganiro byahuje intumwa za rubanda na ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Gatsibo, bavuze ko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora ubuziraherezo bavuko ko ‘yabakuye aho umuhinzi yakuye inyoni’.
Mbabazi Olive, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, CNF, mu Karere ka Gatsibo avuga ko ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Gatsibo babishingira ku kuba Perezida Kagame yaratumye umugore ahabwa agaciro mu muryango Nyarwanda, none ubu ngo akaba akataje mu iterambere.

Hon. Depite Bazatoha Adolphe wari uyoboye itsinda ry’Intumwa za rubanda, yavuze ko nyuma yo kwakira ibitekerezo by’abaturage mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo kose, ngo hagiye gukurikiraho gukora raporo z’ibyavuye mu gihugu cyose nyuma hakazarebwa niba Kamarampaka igomba kubaho.
Igikorwa cy’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi cyo kumva ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101, cyatangiye tariki 20 Nyakanga2015 gisozwa kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2015.

Mu Karere ka Gatsibo, abaturage bose nta n’umwe uvuyemo, bagaragaje ko bashyikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa Perezida Kagame akaziyamamariza indi manda bityo agakomeza akabayobora.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gatsibo Yose Dushyigikiye Umusaza Wacu!
Mukosore iyo tariki. c’est grave.