Gatsibo: Abayobozi 8 bafunzwe bazira kutuzuza inshingano no guhohotera abaturage
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bwatangiye igikorwa cyo gukurikirana abayobozi batatira igihango bahawe cy’imiyoborere inoze ntibuzuze inshingano bahawe.
Ku bwizo mpamvu abayozi mu nzego z’ibanze bagera ku 8, harimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge, bamaze gutabwa muri yombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yemeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’abayobozi 8 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, akavuga ko abenshi bashinjwa gukubita abaturage kugeza aho bamwe bajya mu bitaro, abandi bakaba bashinjwa no kurya imitingo y’abasigajwe inyuma n’amateka.
Ku ikubitiro, uwatawe muri yombi ni uwitwa Niyongoma Jean de Dieu wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kageyo, uyu akurikiranweho icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’abasigajwe inyuma n’amateka ryari rigizwe n’abantu batandatu.
Ubwo iri shyirahamwe ryari ryahawe inkunga y’amafaranga miliyoni imwe, yo kubafasha kwiteza imbere, uyu muyobozi yongeyemo undi muntu nyuma biza kugaragara ko ari umugore we, ibi biza gutuma amafaranga buri muntu yagombaga kubona agabanuka.
Ruboneza avuga ko buri muntu muri iri shyirahamwe yagombaga kubona amafaranga ibihumbi 220, nyamara gushyiramo umugore we byatumye buri munyamuryango abona amafaranga ibihumbi 189 gusa.
Ati:"Umuyobozi nk’uyu ukora uburiganya nk’ubu, atuma abaturage batava mu bukene, ubu ni ubujura bukabije ni ikosa ryo guhanirwa."
Undi watawe muri yombi, ni uwitwa Musengimana Philbert wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mayange Umurenge wa Nyagihanga.
Arashinjwa gubita umuturage witwa Eugene amukubitiye imbere y’abaturage, aho ngo yashinjwaga kwiba igitoki, ibi bikaba byaratumye ajyanwa mu bitaro. Uyu nawe akurikiranweho kwihanira kandi hari inzego z’ubutabera zishinzwe ako kazi.
Na none muri uyu Murenge wa Nyagihanga, uwitwa Bugenimana Fredrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagisozi ari kumwe na bagenzi be babiri, batawe muri yombi nyuma yo kujya mu mashyamba ya Leta bakayatema bitwaje imirimo bashinzwe.
Ruboneza agira ati: "Gukora aya makosa, umuyobozi nk’uyu wakabwirije abaturage uko amashyamba yakarinzwe ahubwo akaba ari we uyangiza, bigaragaza kutamenya inshingano bashinzwe."
Ruboneza yakomeje avuga ko undi watawe muri yombi ari uwitwa Mukanshimiyimana Prisca, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubungo mu Murenge wa Gitoki, akurikiranweho kugurisha inka y’umuturage utishoboye yari yahawe muri gahunda ya Girinka.
Uyu Mukanshimiyimana na mugenzi we w’Umudugudu, bagurishije iyi nka amafaranga ibihumbi 160 nyuma baguramo ikimasa, ariko nacyo nyuma bacyigurisha amafaranga ibihumbi 210 barayagabana bo ubwabo uko ari babiri, uyu muturage aviramo aho.
Undi watawe muri yombi, ni uwitwa Nitegeka Sositene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwarenga Umurenge wa Remera. Uyu nawe akurikiranweho icyaha cyo gukubita umuturage witwa Singirankabo Philipe ku buryo bukomeye, kugeza ajyanwe mu bitaro bya Kiziguro.
Undi uvugwa watawe muri yombi ni uwitwa Rukundo Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama, uyu we akaba afunzwe azira gukubita umugore we witwa Mukangamije Clothilde akamukomeretsa bikomeye.
Abaturage nabo barasabwa gukomeza kumenya uburenganzira bwabo, batanga amakuru y’abayobozi batezuka ku nshingano zabo, dore ko ngo banashyiriweho nomero y’ubuntu ya telefone 3380, aho abaturage bahamagara ngo batange amakuru y’abatezuka ku nshingano zabo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|