Gatsibo: Abaturage baramurikirwa ibyo bakorerwa
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo hamwe n’izindi nzego zifite ibyo zikora muri ako karere ziramurikira abaturage ibyo zibagezaho mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa uburyo bagera kubyo bifuza mu iterambere n’imibereho myiza.
Ubuyobozi bw’akarere bwateguye iki gikorwa bufatanyije n’abaterankunga bugamije gushimangira imiyoborere myiza ishingiye ku guha ijambo umuturage kugira ngo arebe ibyo akorerwa ndetse ashobore no gutanga ibitekerezo kubyo yifuza.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Embroise, abisobanura muri aya magambo: “ubuyobozi bubereyeho abaturage kandi bukora mu izina ry’abaturage. Turashaka kwereka abaturage ibyo tubakorera ndetse nabo bakatubwira ibyo bifuza gukorerwa.”
Iri murikabikorwa ryatangiye kuva tariki kuva 12-13/07/2012 kandi rizaba umwanya wo gusubiza ibibazo abaturage bafite. Bimwe muri ibyo bibazo harimo gusobanurirwa impamvu abaturage batabona amazi meza, icyo akarere gakora kugira ngo abaturage bave mu bucyene.
Akarere ka Gatsibo karasaba abaturage kudatekereza ko bazafashwa na Leta gusa ahubwo bakitabira kujya mu makoperative, kwiga imyuga hamwe no guhinga no korora kijyambere kuko benshi bagikora ibikorwa bya Gakondo kandi bidatanga umusaruro.
Kugeza ubu Gatsibo ni akarere katagira pave ku mihanda, Hotel, Radio, kaminuza, n’inzu zigerekeranye, n’amazu y’ubucuruzi akomeye, aho kwidagadurira n’ibindi bikorwa by’amajyambere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|