Gatsibo: Abakarani b’ibarura bakomeje guhura n’imbogamizi
Mu gihe ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda rigeze ku munsi waryo wa 10, abakarani baryo bakomeje guhura n’imbogamizi aho berekeza mu ngo zimwe na zimwe z’abaturage ntibabasangeyo.
Mu karere ka Gatsibo umukarani w’ibarura twabashije kuvugana nawe, madame Esperence Uwimpuhwe, yadutangarije ko mu karere bakoreramo ikibazo gikomeye bahura nacyo aricyo kugera mu ngo zimwe na zimwe ntibabasangeyo.
Yagize ati “mu gihe tukigera ahantu tukabura abo tubarura birimo birakereza ibarura ku buryo tubona iminsi yatenganyijwe iziyongera, ariko nta kabuza rizarangira neza”.
Izindi mbogamizi bahura nazo ni ikibazo cy’itumanaho mu duce tumwe na tume tw’igihugu tutageramo umurongo w’itumanaho, cyangwa se bagahura no gusanga mu gace aka n’aka karimo umubare munini utandukanye n’uwari witezwe.
Ku kibazo cy’itumanaho, ukuriye Ikigo cy’Igihgu cy’ibarurishamibare avuga ko igishimishije byibuze mu gihugu hose ahantu hagera itumanaho ni ho hanini, kugera ku kigereranyo cya 95%.
Mu duce tumwe na tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo muri Kamonyi na Huye, ababarizwa mu idini ry’abitwa abagorozi banze kwibaruza, mu Mujyi wa Kigali muri Kimironko ho umukozi w’ibarura yarakubiswe.
Ukuriye Ikigo cy’Igihgu cy’ibarurishamibare, Yusufu Murangwa, atangaza ko n’ubwo hari aho bahura n’imbogamizi, bitazabuza igikorwa gukomeza neza. Yagize ati “Dufite abakozi ibihumbi 25, niba hari umwe wahohotewe, ni gikorwa kitabuza akazi gukomeza.”
Biteganyijwe ko ibarura rusange rizarangira mu minsi 15, ariko ngo hashobora kurengaho indi minsi itatu.
Ibizava mu ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturere mu Rwanda bizafasha igenamigambi ry’igihugu gushingira ku bintu bifatika ku mibereho y’abaturange.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|