Gatolika muri gahunda yo kugira Rugamba Cyprien umutagatifu

Kiliziya Gatolika iratangira igikorwa cyo kwemeza ubutagatifu bw’umuhanzi nyakwigendera Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Rugamba kubera ibikorwa byaranze ubuzima bwabo.

Rugamba n’umugore bicanywe n’abana babo batandatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa by’urukundo n’umuryango yashinze afatanyije n’umugore we "C&D Rugamba" wakira abana bo mu muhanda n’imfubyi ni byo by’ibanze mu byatumwe hafatwa iki cyemezo.

Rugamba n'umugore we.
Rugamba n’umugore we.

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 nzeri 2015, kuri katedarale ya Saint Michel niho iki gikorwa kizatangizwa ku mugaragaro, nk’uko itangazo umuryango Communaute de l’Emmanuel yabagamo washyize ahagaragara ribivuga.

Arishiveki wa Kigali Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa uzaba ukiyoboye avuga ko bamusabiye kugirwa umutagatifu kubera ibikorwa bye byasabagiye igihugu cyose.

Yagize ati “Ibikorwa by’uyu muryango byari byarakwiye igihugu cyose nibyo byatumye Communaute de l’Emmanuel isaba ko bagirwa abatagatifu.”

François-Xavier Ngarambe umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko iki gitekerezo atari icya vuba. Avuga ko ku itangiriro cyaturutse kuri Papa Yohani Paul wa II ubwo yari mu Rwanda yifuje kugira umwe mu miryango Nyarwanda abatagatifu.

Ati “Umuryango wa Rugamba ntiwari warigeze guhura ariko ariko buri wese nibo yahise atekerezaho.”

C&D Rugamba ni umuryango Rugamba yashinze tariki 22 Nzeri 1990, ugamije kwakira abana bo mu muhanda.

Rugamba wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana n’izindi zitanga ubutumwa mu buryo buzimije, yicanywe n’umuryango ku munsi ku ntangiriro ya Jenoside nyuma gato y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana tariki 7 Mata 1994.

Ngarambe wari uzi wanabanye na Rugamba avuga ko nyuma y’amezi make uyu muryango ushizwe wari umaze kwakira abana barenga 50 ubakuye mu muhanda. Avuga ko kuri ubu uyu muryango ari uwa kabiri ku isi mu kwakira abana benshi nyuma y’uwo mu Bufaransa.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 11 )

Amarangamutima gusa, abantu nibo bazigaye batoraniriza Imana intungane zayo

Nkunda yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Daphrose Rugamba yari umubyeyi mwiza, nawe ntimumusige,...umutwe w’iyi nkuru ntugaragaza ko umugore nawe azagirwa umutagatifu,nawe rwose byari bikwiye, abagize umuryango communaute de l’Emmanuel Imana ibahe umugisha gutekereza gushimira umuntu wagize neza niyo yaba atakiriho.

Isabane yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Rugamba sipiliyani yari imfura pe, yangaga akarengane kandi akabiharanira, yasakaje ubutumwa bwiza mubanyarwanda...............Nkunda cyane indirimbo yitwa ntumpeho. Iyaba abantu bose bajyaga bayitega amatwi bakumva ubutumwa yatanze bunyuze muri iyi ndirimbo nagirwe umutagatifu.

INTWARANE yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ngarambe Francois ni umugabo uzwiho ubunyangamugayo, kuba mwaragize iki gitekerezo Nyagasani azabajye imbere ngo muzanemo amarangamutima ayo ario yose mwagize neza Gutekereza Rugamba Cyprien, abana be basigaye barabivugaho iki? Dorcy na Olivier ko ntacyo mudutangariza kugushyirwa mubatagatifu kwa Mzee, ubu muminsi micye ni ugutangira tuti: Mutagatifu Rugamba sipiliyani.... udusabire.

Rusaro yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Biranejeje cyane kumva uyu muryango ushyirwa mubatagatifu, ibikorwa byiza bikagera naho ubizira.

KABANO yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

@ urumuri, urakoze kuri comments utanze, gusa ntago Francois yavuze ko papa yohani paulo wa II yashatse kugira Rugamba umutagatifu, yavuze ko yifuje ko no mumiryango y’abanyarwanda havamo abatagatifu, icyo kifuzo cya papa nacyo kiri muri byinshi byabateye imbaraga mukumva uyu muryango hagendewe kubikorwa byawo, Rugamba yagirwa Umutagatifu nk’uamuntu wabishingaga,
ahubwo icyo nibaza ni umugore we, we araba azizi iki? ko muvuga ko ibikobwa by’umutima muzima babaga babifatanyije, hari n’amakuru nigeze gusoma aho Rugamba Cyprien yashimiraga umugore we, aho bivugwa ko umugore we yagize uruhare runini cyane kugirango Rugamba ahinduke avemo umuntu nyamuntu, ngo higeze kubaho igihe ananirana murugo ata umurongo, umugore we aramugarura Rugamba akabimushimira, ni iki? rero muribuhereho mumugira umutagatifu umugore we mukamusiga.

MUTIMA yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

yuuuuuu mana we!!ndashimira cyane abatekereje iki gikorwa cyo kugira Rugamba umutagatifu ntako bisa pe!

Nsaziyinka yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Rugamba yagiranga indirimbo zirimo ubwenge ntawundi muhanzi turabona kugeza ubu

Semukanya yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Rugamba yarumuntu mwiza twese turabizi byo koko yarakwiye kuba umutagatifu yakoreye imana kuva kera

Sekanabo yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Nbyiza.Rugamba yari umuntu mwiza,ariko urugero rutangwa na Ngarambe ntiruhagije.
Kandi ndabona atuvangira kuko Papa ntagira Abatagatifu abo yifuza ahubwo abaharaniye ikuzo ryimana muri iyisi.Ikindi Papa yaje murwanda Rugamba atarapfa ntabwo rero bari kumutekereza kandi akiri muzima.
Murwanda dufite beshi babatagatifu.Nkaba Musenyeri wiciwe igakurazo numwana Sheja.Abo Roho zazamutse tuzireba hamwe nintama zabo agato murizo kari kubibero.Murikigihe beshi bafata ubutagatifu nkigikinisho muminwa yabo.Rugamba ntakeneye impuhwe za Musenyeri rerokugirango yinjire mumaboko y’Imana.Hari nabifuza ko uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Nyerere nawe ahindurwa umutagatifu.Tureke amarangamutima rero.Niduharanire Urukundo kubanyarwanda igihe tukirobanura ntabutagatifu duteze kandi bashavuza UHORAHO.
Ikindi mbere yubutagatifu habanza kugirwa Umuhire gutyo mbere yabyose hagomba kuboneka igitangaza cyambere nyuma hakaboneka bibili mbere yokugirwa umutagatifu.Ikindi bitwara akayabo kamafaranga mugukora iperereza.inzira iracyarindende.Ijambo ryanyuma ningobwa niba uwo muntu atarihanye Imana kwisegonda ryanyuma.Kuri Rugamba havungwa byishi!
Mumisni itaha bazatubwira na Habyarimana nabandi beshi.
Imana idusaba urukundo rutarobanura iyo tubikoze burya ubutagatifu tuba twabugezemo.
Kuba Umutagatifu rero Ni ugutuza Murukundo ruzira uburyarya.
Murakarama.

Urumuri yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

IBI NI BYIZA,NTITUZAHORA TWIBWIRA KO ABATAGATIFU ARI ABANYAMAHANGA GUSA,NA PRESIDENT AZIBERA UMU GATOLIKA UBUJYA KERA AZAGIRWE UMUTAGATIFU

MULINDANGABO yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka