Gasutamo zigiye gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura imizigo

Guhera muri Kamena 2016, servisi za Gasutamo z’u Rwanda ngo zizatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kugenzura imizigo ituruka ku byambu kugera mu gihugu.

Byemejwe na Komiseri ushinzwe Gasutamo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Tugirumuremyi Raphael, ku wa 13 Gashyantare 2016 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Gasutamo, i Kigali.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Gasutamo, i Kigali.
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Gasutamo, i Kigali.

Komiseri Tugirumuremyi yavuze ko uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka “Electronic Cargo Tracking System” bwo kugenzura imizigo yambukiranya imipaka n’ibishobora kuyikorerwaho, buzaba bwatangiye gukoreshwa. Ubu buryo bukazafasha mu kurinda ibikorwa bya magendu.

Komiseri Tugirumuremyi yashimangiye ko u Rwanda rwashyize ikoranabuhanga ku isonga kuko ryorohereza abakora ubucuruzi, ribarinda gutakaza umwanya n’amafaranga.

Muri uru rwego, ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi kuko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, hamaze kujyaho ubworoherezwe bufasha mu kwihutisha ubucuruzi burimo “Single Customs Territory” na “Electronic Single Window”.

Iri koranabuhanga ryafashije kugabanya imikorere irimo uburiganya kuko amakuru aba asangirwa n’inzego zitandukanye, bikoroha no kuyagenzura.

Komiseri wa Gasutamo, Tugirumuremyi Raphael, uvuga ko iyi gahunda itangirana na Kamena 2016.
Komiseri wa Gasutamo, Tugirumuremyi Raphael, uvuga ko iyi gahunda itangirana na Kamena 2016.

Komiseri Tugirumuremyi yavuze ko ubu bworoherezwe bwashobotse ku bufatanye na “Trade Mark East Africa”, sosiyete iteza imbere urwego rw’ubucuruzi mu muryango w’ Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi ku isi.

Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yasabye abakozi ba Gasutamo gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, barushaho gutanga servisi nziza kuko nubwo ikoranabuhanga ryakora, bisaba n’ubwitange bw’abakozi.

Mu gice cy’umwaka kirangiye, servisi za Gasutamo z’u Rwanda zinjije amafaranga yageze ku 111% y’intego zari zihaye.

Komiseri Tusabe akabiheraho ashimira ubwitange kuko gukora nk’abikorera biri mu bituma babasha kugera ku ntego ndetse bakayirenza.

Seka Fred ukuriye ishyirahamwe ADR ry’abunganira muri Gasutamo, yavuze ko imikoranire irushaho kugenda neza anashima uburyo abakozi ba Gasutamo bafasha abunganira abacuruzi iyo bahuye n’ikibazo.

Abakozi ba Gasutamo n'abafatanyabikorwa bayo.
Abakozi ba Gasutamo n’abafatanyabikorwa bayo.

Ishyirahamwe ry’abunganira muri gasutamo, ubu rigizwe na sosiyete zikabakaba 150 n’abakozi bagera ku 1200 hirya no hino ku mipaka no ku byambu.

Umunsi mpuzamahanga wa Gasutamo urizihizwa ku nshuro ya 52 mu nsanganyamatsiko ishimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga; "Digital Customs: Progressive engagement".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikoranabuhanga turikomeze ritugeze imbere hashoboka

Rutanga yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

iyi gahunda ije mu Rwanda Ikenewe Kabisa

cagavera yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka